RFL
Kigali

Wizkid agiye kumurika album ye ya nyuma mu mwaka azakoreramo ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2019 18:27
0


Rurangiranwa mu muziki wo muri Nigeria no muri Afurika, Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid], yatangaje ko mu 2020 azakora ubukwe n’ubwo atatangaje uwo bazarushinga n’itariki buzaberaho.



Daily Post yibukije ko abagore batatu babyaranye na Wizkid batigeze bagaragara mu itangazamakuru.

Iki kinyamakuru kivuga ko igihe kimwe mu 2019, umugore wa Gatatu wa Wizkid yamushinje ihohotera ndetse bifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza ko bashyize iherezo ku mubano wabo.

Umugore wa kabiri wa Wizkid, Binta Diallo we yamuteye ubwoba amubwira ko azamugeza imbere y’inkiko ku bwo kutita ku mwana babyaranye bise Junior.

Umuryango w’uyu mukobwa waramuguyaguye umubuza gutanga ikirego mu nkiko umusaba ko ikibazo bafitanye bagikemura hagati y’abo.

Mu ijoro ry’uyu wa 24 Ukuboza 2019, uyu muhanzi yanditse avuga ko mu 2020 aziyunga n’abagore be uko ari batatu kandi ko azanashyira ku isoko Album ye ya nyuma.

Ntibizwi neza niba Wizkid w’imyaka 26 yitegura gutangaza guhagarika urugendo rw’umuziki we mu 2020 cyangwa se ashaka guhindura izina rye.

Ati “Umwaka utaha ngomba gushaka umugore! Ndimo ndagerageza guhindura byinshi binkerekeyeho. Ubu abagore banjye bagomba kuba inshuti.”

Akomeza ati “Ubu ndi umugabo mushya!”.

Uyu muhanzi afite abana batatu yabyaye kuri Sola Ogudugu, Binta Diallo na Jada Pollock.

Gutangaza ko azakora ubukwe mu 2020 byatunguye benshi kuko mu bihe bitambutse, yari yavuze ko atiteguye kurushinga n’umugore uwo ari we wese.

Wizkid amaze iminsi avugwa mu rukundo rw’ibanga na Tiwa Savage.

Bombi bagaragaraye basomana muri Nzeri 2019 ubwo bari bahuriye ku rubyiniro rumwe. Mu gitaramo kandi bakoreye mu Bufaransa bahuje iminwa, imyifatire y’abo ihishura urukundo.

[Wizkid, Lil Prinz, Star Boy] yabonye izuba kuwa 16 Nyakanga 1990 avukira mu cyaro cya Surulete mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Izina rye ryagize ubukana mu ruhando rw’umuziki guhera mu 2001.

Yubakiye ku njyana ya Afrobeats, Reggae, Dancehall na Hip Hop. Ni umunyamuziki w’umuhimbyi ukorana n’inzu ziberera inyungu z’abahanzi nka Starboy, RCA na Sony.

Uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Maleek Berry wataramiye i Kigali, Sarz, Legendury Beatz, L.A.X, Banky W, Drake, Shaydee Wale, Wande Coal, Tiwa Savage, R2Bees, Efya Olamide n’abandi.

Wizkid yatangaje ko mu 2020 azakora ubukwe

Uyu muhanzi amaze iminsi avugwa mu rukundo na mugenzi we, Tiwa Savage

Mu 2011 yamuritse album 'Superstar'; mu 2014 yamuritse album 'Ayo' naho mu 2017 yamuritse album 'Sounds from the other side'

Mu 2014 yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria wagize abamukurikira [Followers] Miliyoni 1 ku rubuga rwa Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND