RFL
Kigali

Ntibisanzwe! Aba-DJs batanu bazacurangira icyarimwe muri White Club Silent Disco isoza umwaka wa 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:25/12/2019 8:59
1


Bwa mbere aba-DJs batanu bacurangira icyarimwe abantu bumve uwo bashaka mu birori bya White Club Silent Disco bisoza umwaka wa 2019 bizaba kuri uyu wa gatanu.



Bisanzwe bimenyerewe ko buri wa gatanu usoza ukwezi, abakunda kwizihirwa n’umuziki bose berekeza muri White Club aho ibirori bya Silent Disco biba bica ibintu.

Abantu benshi bari bamaze kumenyera ko haba hari gucuranga aba DJs batatu gusa umuntu agahitamo umuryohereza ariko muri Silent Disco izaba tariki 29 Ukuboza 2019 bizaba byahindutse kuko ku nshuro ya mbere aba DJs batanu bazaba bacurangira icya rimwe.

Abo ba DJs ni DJ Sisquo, Ira, Fidelo, Kendrick, FLA na Ramses bazaba bavanga imiziki kuva ku mugoroba kugeza bukeye.

Kwinjira muri White Club Silent Disco ni amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri muntu abifuza kugura amatike hakiri kare bakaba bashobora kubariza kuri 0788304941.

White Club iherereye Kimironko i ruhande rwa Simba Super Market ahohoze Rosty Club. Niho hantu ushobora gusanga amafunguro meza kandi ahendutse.

Buri wa Kane haba hari Karaoke isusurutswa n’abaririmbyi b’abahanga ari bo Momo na Eric Garben. Ku wa gatanu no ku wa Gatandatu haba hari umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band. Berekana kandi imipira ya shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel gatonga4 years ago
    i will come but i don't understand how can 5 Djs should plays the music at the same time? there would harvest much sound!( noisiest)





Inyarwanda BACKGROUND