RFL
Kigali

Ikoreshwa ry’bisindisha ku buryo burenze urugero rigira ingaruka zikomeye ku buzima

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:23/12/2019 18:16
0


Umwe muri bagenzi banjye, arambwira ati “burya, inzoga ntiziryoha!”. Ntabwo nifuza kuvuga ku nzoga gusa, ahubwo ndifuza kuvuga ku biyobyabwenge—ibisindisha. Uretse kuba byaryoha cyangwa se bikamera ukundi, wabanza ukibaza igitera abantu kuba babikoresha. Komeza usome.



Ikoreshwa ry’ibisindisha rigira ingaruka ku bantu bose babikoresheje ariko mu buryo burenze urugero. Ikibabaza, ni uko bitagarukira aho, kuko n’imiryango usanga tuba duturukamo igerwaho n’ingaruka z’ibyo dukora. Byongeye kandi, ntabwo bibura no kugera ku muryango mugari.

Muri raporo dukesha Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization), yasohowe mu mwaka wa 2018, igaragaza ko ku isi abarenga miliyoni 3 bapfuye bazize ingaruka zituruka ku ikoreshwa ry’ibisindisha mu mwaka wa 2016. Bongera bagaragaza ko bitatu bya kane (¾) muri abo ari abagabo.

Muri raporo ya WHO igaraza ko mu Rwanda byibuza 8% ari inzoga zikorwa n’ inganda, mu gihe 92% ari iziba zakozwe n’ abaturage. Ni mu gihe kandi usanga n’ibinyamakuru nka africanexponent.com, n’ibindi bigaragazwa u Rwanda mu bihugu bigaragaramo ikoreshwa ry’ibisindisha cyane muri aka karere k’Iburasirazuba.

N’ubwo bigaragazwa ko ikoreshwa ry’ibisindisha riri ku rwego rwo hejuru rifite uruhare rugera kuri 5% mu ndwara ziteje ikibazo ku rwego rw’isi, ariko wakibaza uti ese ni iki gitera abantu kuba bayoboka iyi nzira?

Ntabwo hagaragazwa icyaba gitera abantu kuba bakoresha ibisindisha ku rwego rwo hejuru. Gusa, bigaragara ko byose bituruka mu buryo umuntu agenda abigira nka kamere, hanyuma bikaba byavamo umuco ku buryo agera igihe akumva ko akeneye kubikoresha, kandi nyamara bitari ngombwa.

Gusa, n’ubwo hatariho impamvu yihariye itera abantu kuba bakoresha ibisindisha ku buryo burenze urugero, bamwe mubo biba byarabayeho bakubwira ko aba afite ibibazo ahunga ngo abyibagirwe, kwishimisha, ndetse n’ibindi. Gusa, hagaragazwa ko uburyo mu mutwe haba hakora, sosiyete tubamo, ndetse n’uburyo imiryango igenda ihererekanya imico “genetic”, ko byose bigira icyo bitera ku ngaruka ndetse n’uburyo umuntu akoreshamo ibisndisha.

Uretse amavunane umuntu ahura nayo nyuma yo gukoresha ibisindisha ku buryo burenze urugero, hari n’ inzi ngaruka ziboneka nyuma kandi ziba zifite icyo zangiza ku buzima bw’ umuntu.

Burya kubuza abantu gutwara ibinyabiziga bamaze gufata ibisindisha biba bifite akamaro gakomeye. Kuko umuntu wafashe ibisindisha, habaho ko ubwonko butabasha gutanga ubutumwa neza ku bindi bice by’umubiri, bikaba intandaro y’ uko usanga utabasha kuringaniza ikintu mu buryo nyabwo.

Habaho kandi kugira ibibazo nk’ umunaniro ukabije, gutera cyane ku mutima mu buryo budasanzwe, umuvuduko ukabije w’ amaraso, kujya ubira ibyuya mu buryo bukabije, kuba ushobora kubona ibintu bidahari, kwiyongera ku isukari mu mubiri, n' ibindi.

Twabivuzeho mu nkuru yacu iheruka, yavugaga ku bijyanye n’ abagabo batabasha kugira ubushake mu gihe cy’ imibonano. Yego, umugabo ukoresha ibisindisha birenze urugero, ahura n’ iki kibazo. Nanone kandi, gukoresha ibisindisha ku buryo burenze urugero bitera kugabanyuka ku ubwirinzi bw’ umubiri karemano, ndetse n’ izindi ngaruka nyinshi umuntu adakwiye kwakira bitewe n’ ikoreshwa ry’ ibisindisha kandi ryahagarikwa.

Turi kuri iki kibazo, impuguke zitanga inama buri gihe ko umubyeyi utwite adakwiye gukoresha igisindisha icyo ari cyo cyose, kuko bishyira mu kangaratete ubuzima bw’uwo mwana utaravuka.

Nyuma y’ uko Umuryango w’ Abibumbye (UN) ugaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu rufite ikoreshwa ry’ ibisindisha ku rwego ruri hejuru mu Burasirazuba bw’ Afurika—aho u Rwanda ruherereye—Madamu Nyirahabimana Soline, Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango, yatangaje muri “Youth Forum Series” ko Leta y’ u Rwanda igiye kugabanya imyaka fatizo igenderwaho ngo umuntu abe yemerewe gukoresha igisindisha. Bivugwa ko izavanwa kuri 18, ikagera kuri hagati ya 20 na 25. 

Intero ni yo ngiro: ntugatware ikinyabiziga wafashe ibisindisha. Dukomeze kunywera mu rugero.

Src: who.int, cdc.gov, healthline.com, mayoclinic.org, afro.who.int, imbutofoundation.org, whitesandstreatment.com .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND