RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yasohoye indirimbo nshya 'Yesu mu muvure' afata nk'impano ya Noheli yageneye Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2019 17:36
0


Pappy Patrick umunyarwanda uba muri Canada ari naho akorera umuziki, yasohoye indirimbo nshya ya Nohel yakoze atekereje uburyo Yesu yaje mu isi agacungura abantu. Ni yo ndirimbo ya nyuma akoze muri uyu mwaka, akaba avuga ko ari impano ya Noheli yageneye Yesu.



Pappy Patrick aho yakuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo,  ati "Igitekerezo uko cyaje, narebye ukuntu abantu ku mu minsi mikuru bahanahana impano numva nshatse iyanjye kuyiha Yesu, mvayo wese ndamuririmba ndamutaka ndamuririmbira ndamucuranga kuko ari yo mpano yari imvuye ku mutima kandi bikaba byoroshye kuyimuha mu buryo bw'ivugabutumwa."

Avuga ko nyuma y'amasomo cyangwa se akazi hari gihe umuntu abona uburyo agasoma Bibiliya. Ni ho yahereye avuga ko ubwo mu minsi mike yandikaga iyi ndirimbo yakuye inganzo ku magambo yasomye muri Luka 2:7  ahita afata icyemezo ko magambo meza anyuze umutima bitarangira aho atayasangije abandi mu buryo bundi bw'ivugabutumwa. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'YESU MU MUVURE' YA PAPPY PATRICK

Pappy Patrick Nkurunziza wabaye igihe kinini mu Rwanda asengera muri ADEPR akahava ajya kwiga muri Canada, aganira na InyaRwanda.com yagize ati "Natekereje uburyo Yesu yavukiye ahantu haciriritse ho mu muvure w'inka, mu gihe muri iki gihe n'umukene nyakujya rwose bitashoboka ko abyarira ahantu nk'aho, ariko nanone mbigereranya n'ubuhanuzi bwari bwarahanuwe mbere y'aho muri Mika 5:1 aho byanditswe ko hazavuka umwami uzayobora amahanga yose akamwunamira."

Yakomeje agira ati "Burya rero umuntu uzakomera ahanini abanza guca mu isura iciriritse y'umuntu uri hasi nyuma y'abandi bose basigaye, yagaragaye nk'umunyantege nke ariko amaherezo arangiza ari Umwami. Rero numvise iyo nkuru nziza bitarangira gutyo ntagize icyo mbikoraho mu buryo bwa gihanzi. Muri bike bigereranije nshoboye kandi mfitiye umwanya n'ubumenyi buciritse mu bya muzika nti reka mbikore, ni uko nayiririmbye nyita YESU MU MUVURE."


Pappy Patrick umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Pappy Patrick avuga ko urebye nanone mu iminsi mikuru ya noheli n'ubunani bamwe mu bakristo baba bizihiza ivuka rya yesu, hirya no hino ku isi, biba ari uburyo bwiza bwo kuzirikana intego yazanye Yesu Kristo mu isi kurusha uko abantu babifata nk'umwanya ahubwo wo kwidagadura gusa, kurya cyane, no kunywa cyane cyangwa se ko ari umwanya mwiza wo guhaha kuri make no guhanahana impano, aza gusanga ari n'igihe kiza ngarukamwaka cyo kwisuzuma nk'abakristo.

Yavuze impamvu yayikoze mu njyana atamenyerewemo ya Afro-Fusion, adutangariza ko ari ukugira ngo benshi bayiyumvemo n'abakunda gusirimba bayisirimbe. Ati "By'umwihariko nahisemo gushyira iyi ndirimbo mu njyana ya Afro-fusion kuko nahisemo gospel mu njyana nyafurika ya bene wacu kuko byanakoroha kuyisirimba kubishatse. Amanota ni arindwi kuri arindwi hose ku isi ariko umudiho ni wo ugaragaza aho nturuka kandi burya igikuru si injyana cyangwa beat kuko ari nka recipient ahubwo vuga contents ni yo ngirakamaro cyane ariyo nanagereranya na lyrics yindirimbo. Ku bize chemistry barabyumva sana (recepient&contents). 


Pappy Patrick yunzemo ati "Umuntu umwe ashobora kunywera amata mu gikombe undi akanywa amata mu cyansi, ariko mwese muba mufashe ku ntungamubiri zimwe. Rero tugarutse kuri iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza buyikubiyemo ni ubw'ivuka rya Yesu. Ni ibyishimo byinshi ko Imana yaturinze umwaka wose n'abacu nibyacu kandi na noheli tukaba twizeye kuyizihiza mu mahoro n'umutekano bitangwa n'Imana. Ni ukuvuga mu gihe kitageze mu minsi icumi turinjira mu 2020 mu mwaka mushya ingamba nshya mu gukomeza kuzirikana icyazanye Kristo mu isi.

Pappy Patrick Nkurunziza yasoje ikiganiro twagiranye yifuriza Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2020. Ati "Nfifurije noheli nziza abakunzi b'umuziki wa Gospel mu rusange hose cyane cyane iwacu mu Rwanda. Mbifurije n'umwaka mushya muhire mwese mutuba hafi mudufasha, Imana ibahe umugisha muri byose." Iyi ndirimbo nshya 'Yesu mu muvure' ya Pappy Patrick ije isanga izindi ze zinyuranye zirimo; Isezerano, If God is by my side, Ni cyo gihe, Uranduhura, Amakamba, Turi mu rugendo n'izindi nyinshi.


UMVA HANO 'YESU MU MUVURE' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND