RFL
Kigali

Hakozwe agakingirizo kagaragaza niba uwo mugiye gutera akabariro arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:23/12/2019 14:10
0


Abasore batatu bo mu Bwongereza bakoze agakingirizo kagaragaza niba uwo mugiye gutera akabariro arwaye indwara iyo ari yo yose mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Aka gakingirizo gafite ubushobozi bwo guhita gahindura ibara igihe ukambaye arwaye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, kagahindura amabara mu buryo butandukanye bitewe n’indwara ayo ariyo. Aya mabara ashobora kuza ari iroza, umuhondo cyangwa umukororombya bitewe n’indwara urwaye.

Aka gakingirizo kitezweho igisubizo cyo kugabanya abantu banduraga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera kwizera ko abo bamaze igihe baryamana ntakibazo bafite bikaba byanatuma baryamana batikingiye.

Iki ni igitekerezo cyazanywe n’abana batatu bo muri Newton English Academy barimo Daanyaal Ali w’imyaka 14, Muaz Nawaz, 13, na Chirag Shah, 14 nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandikira mu Bwongereza Washington Post. Aka gakingirizo ngo kifitemo ubushobozi bwo gukorana n’utunyangingo two mu mubiri igihe ukambaye ufite indwara runaka kagahita gahindura ibara.

Aba bana uyu mushinga wabo bawise ‘S.T.EYE.’ bisobanuye ngo “Reba ibyo ugiyemo” wanatumye batsindira igihembo cya Miliyoni 1,500 z’amadolari ya Amerika. Nko ku ndwara ya Chlamydia, indwara ya infection ikunze gufata mu myanya ndangagitsina, aka gakingirizo gahita kagaragaza ibara ry’Icyatsi kibisi.

Ku muntu ufite indwara ya Herpes, kagaragaza ibara ry’umuhondo gusa ngo ntikagaragaza niba hari ibindi bimenyetso ufite by’iyo ndwara. Ku ndwara ya Mburugu Kagaragaza ibara ry’ubururu. Ubonye ko gahinduye ibara atari asanzwe azi ko afite iyo ndwara ashishikarizwa kujya kwamuganga byihuse.

Aka gakingirizo igihe gahinduye ibara ngo biba ari byiza ko mwese mugana abaganga kuko hari ubwo haba harwaye ukambaye cyangwa uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikirenzeho kuri aka gakingirizo ni uko iyo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirenze imwe kagaragaza ibara ry’umukororombya. Aha uba ugomba kwihutira kwegera abaganga kugira ngo utangire ukurikiranwe hakiri kare.

Abakoze aka gakingirizo ngo baracyakomeje akazi kabo kuburyo mu gihe gito bazongera indwara kagaragaza zikagera no kugakoko gatera sida ndetse n’izindi zitaragaragazwa. Inganda zikora udukingirizo ngo zatangiye gukorana byahafi n’itsinda ry’aba basore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND