RFL
Kigali

Amakosa 10 abagabo bakunze gukora ashobora gusenya ingo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:23/12/2019 10:03
3


Umugore si we wenyine ukwiye kwita ku rugo nubwo bamwe ariko babifata. Gusa ni ukwibeshya kuko urugo ni urw’umugabo n’umugore bityo baba bagomba gusangira inshingano zose.



Mu nkuru z’urukundo tubagezaho, twababwiye amakosa abagore bakunze gukora akabangamira abagabo ndetse akaba yanagira ingaruka ku rushako rwabo, uyu munsi rero tugiye kukugezaho n’amakosa abagabo bakunze gukora muri rusange ashobora kwangiza urukundo rwabo.

1. Gutekereza ku kunyurwa wenyine igihe muri gutera akabariro

Abagabo benshi barikunda yaba ari gutera akabariro akitekerezaho wenyine ntatekereze ko n’umugore akeneye kugera kundunduro y’ibyishimo bye. Ibi bishobora guteza ikibazo mu mubano wanyu.

Kunyurwa iyo mukora imibonano mpuzabitsina bisaba kubiganiraho cyane kandi mwese mukabigiramo uruhare. Niba rero nk’umugabo uvuga ngo ninsohora ndaba urwange ndumaze ujye umenya ko uri kwangiza umugore wawe igihe utita ku byishimo bye. Bishobora no gutuma aguca inyuma.

2. Gusesagura

Kugura ikintu icyo aricyo cyose gihenze utabiganiriye n’umugore wawe ni ikosa rikomeye abagabo bakunze gukora. Abenshi bibwira ko kuba yitwa umutware w’urugo bimuha uburenganzira bwo gukora icyo ashaka atagishije inama nyamara si byo kuko urugo si urw’umwe n’umutungo uba ukoresheje si uwawe gusa.

Abagabo bajya banagira konti z’ibanga kandi bafite abagore. Ibi sibyo kuko iyo uhisha umugore wawe bituma yumva utamukunda ndetse yumva ko ibyawe bitamureba. Umugore wawe akeneye ko umwizera n’umutima wawe ndetse ukamwizera no kubutunzi bwanyu. Mujye mwibuka ko umugore ari umufasha, akaba na nyina w’abana bawe ntabwo azagufasha ibyo umuhisha.

3. Kwihunza inshingano zo kwita kubana

Abagabo benshi bibwira ko uburere bw’abana bwose buharirwa abagore akumva ko gutanga ibyo urugo rukeneye gusa bihagije nyamara ni ukwibeshya. Si byiza ko wigira indorerezi igihe hari uburyo umwana akeneye kwitabwaho kandi uhari ngo wumve ko bireba nyina gusa. Ugasanga umwana akeneye guhanagurwa wenda yitumye mu myenda muri kumwe umugore nawe ari mu bindi uti ‘yewe …ba uvuye muri ibyo uze ubanze wite ku mwana hano’.

Niba uri umugabo gerageza ufate igihe uri kumwe n’abana ugire icyo ukora mu kubitaho nabo binatuma bakwiyumvamo.

4. Kutita ku mubiri wawe

Abagabo benshi usanga bifuza ko abagore babo biyitaho bakita ku mibiri yabo ariko bo ntibabikozwe. Hari abo usanga umubiri we warahindutse ukundi ukabona ntacyo bimubwiye, yarananutse cyangwa afite ibiro byinshi ukabona nta ngamba afata. Uko abagabo bashaka ko abagore biyitaho bakagumana umucyo ni nako baba bagomba kumera kuko n’abagore bishimira kubona umugabo ameze neza kandi yiyitaho.

5. Kutagira imigambi y’ahazaza

Nk’umugabo uba ugomba guha abana bawe n’umugore umutekano w’ahazaza binyuze mu buryo ugaragaza imigambi ufite y’ahazaza. Uba ugomba kumenya kugena uko ahazaza hanyu hakwiye kumera haba kubana, urukundo rwanyu, ibijyanye n’amafaranga n’ibindi.

Ntukabe umugabo ubaho none gusa ngo ube nka ba bandi babara ubukeye. Pangira ejo h’umuryango wawe haba igihe ugeze mu zabukuru utakibasha gukora, igihe wapfa bitunguranye cyangwa igihe umwana yashyingirwa. Ibi bifasha umuryango wawe kubona ko uwitayeho ndetse unawuhangayikiye.

6. Kutumva umugore wawe

Abagabo benshi bananirwa gufata abagore babo nk’abunganizi bigatuma batabumva ibitekerezo byabo. Niba uri umugabo iga kumva icyo umugore wawe ashaka kukubwira ntiwifate nk’aho wamaze kumenya icyo ashaka kuvuga mbere y’uko avuga. Bituma yumva ko umusuzugura ukabona nta gitekerezo kizima yagira kandi nyamara hari abagore banarusha abagabo ibitekerezo bizima.

7. Kutiyumvamo umugore wawe

Umugore wawe niwe muntu wambere ukwiye gufungurira umutima wawe ntumufate nka rubanda. Umugore wawe akeneye kugaragara muri gahunda zawe zose.

8. Kureka imiryango n’inshuti zawe bagasuzugura umugore wawe

Ni ikosa rikomeye kurebera igihe umuntu uwo ariwe wese asuzuguye umugore wawe kuko ni wowe ubwawe aba asuzuguye. Nawe ubwawe ugomba kwirinda kuvuga nabi umugore wawe mu ruhame kuko byatuma asuzugurwa. Umuryango wawe n’inshuti zawe zikwiye kumenya ibyiza gusa ku mugore wawe ibibi mukabikemura ubwanyu mwiherereye. Ntukemerere uwagusuzugurira umugore cyangwa ngo nawe umusuzuguze.

9. Kwanga gusaba imbabazi igihe wakosheje

Abagabo benshi bihagararaho igihe yakosheje akaba atasaba umugore we imbabazi ndetse hari n’abavuga ngo ntamugabo ukosa. Bamwe bibwira ko gusaba imbabazi ari ukwisuzuguza nyamara uko wumva umererwa igihe usabwe imbabazi n’ugukoshereje niko n’umugore yamererwa igihe umuciriye bugufi ukagaragaza ko utagenze neza ndetse ukanagaragaza uburyo bwo gukosora ikosa ryakozwe.

10. Kugereranya umugore wawe n’abandi bagore

Igihe cyose ntuzabura kubona abagore bafite imico n’imbaraga cyangwa ubushobozi uwawe adafite ariko ntuba uzi nabo aho bafite intege nke. Umugore wawe nawe afite ibye ashoboye nabo badashoboye ntukwiye kumugereranya n’abandi ngo umwereke ko kuba adashoboye ibyo abo ubona bashoboye ari ikosa. Ibi ni bibi cyane mu rukundo. Jya wibuka ko buri wese agira ubwe buryo akoramo ibintu kandi ntamwiza wabuze inenge.

Src: Elcrema








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa4 years ago
    True!
  • Mvuyekure Thomas4 years ago
    Nuko twese twajya tugaragarizanya ibyishimo ,kenshi tugafata umwanya tukaganita
  • Mvuyekure Thomas4 years ago
    Mungire intama mfite umugore twabanye mu Kwa 19/7/2019 ariko akaba yarafite undi mugabo kuruhande bakundana NDA vuganti Wenda nitubana azabivamo ahubwo kugeza magingaya ntamwikuramo ,ubungubu muminsi mike rushobora gusenyuka none mbigenzente?





Inyarwanda BACKGROUND