RFL
Kigali

BAL 2020: Imbere ya Perezida Kagame, Patriots BBC yatsinze City Oilers ibona itike ya BAL 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2019 15:05
1


Ikipe ya Patriots BasketBall Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL, yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51 muri ½, ihita igera ku mukino wa nyuma inajya mu cyiciro cy’amakipe 12 azakina umwaka w’imikino wa Basketball Africa League 2020, mu mukino warebwe na nyakubahwa Perezida Paul Kagame.



Ni umukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ukaba wari umukino wa kabiri wa ½, nyuma y’aho ikipe ya Gendarmerie National Basketball Club (GNBC) yo muri Madagascar yari imaze gutsinda Ferroviario de Maputo amanota 94 kuri 90, igahita ibona itike iyijyana mu cyiciro cy’amakipe 12 azakina umwaka w’imikino wa BAL 2020.

Hakurikiyeho umukino wa Patriots BBC na GNBC. Ni umukino woroheye Patriots BBC cyane, dore ko yatangiye neza itsinda  agace ka mbere amanota 25 kuri 19 ya City Oilers. Mu gace ka kabiri abasore bakina bugarira ku ruhande rwa Patriots bahuye n’akazi katoroshye kuko basatiriwe cyane n’ikipe ya  City Oilers yagaragaje imbaraga nyinshi,  ariko bayitwaramo neza bituma basoza igice cya mbere cy’umukino Patriots BBC iyoboye n’amanota 41 kuri 33 ya City Oilers.

Sagamba Sedar na Nijimbere Guibert bafashije cyane Patriots BBC mu gace ka Gatatu k’umukino dore ko babujije ubuhumekero abakinnyi ba City Oilers, bituma karangira Patriots BBC ikomeje kujya imbere n’amanota 61 kuri 45 ya City Oilers.

Kenny Gasana wigaragaje cyane mu mikino Patriots yakinnye muri iri rushanwa, yongeye kwigaragaza mu gace ka kane atsinda amanota atatu menshi, byatumye umukino urangira Patriots BBC ishyize ikinyuranyo cy’amanota 22,  hagati yayo na City Oilers, aho uduce tune twumukino twarangiye Patriots BBC ifite amanota 81 kuri 59 ya City Oilers.

Patriots BBC na GNBC zari kumwe mu itsinda A, zirahurira ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru saa moya n’igice z’umugoroba. Aya makipe yombi yabonye itike yo gukina umwaka w’imikino usanzwe  wa BAL 2020 uzatangira muri Werurwe, aho uzitabirwa n’amakipe 12.

Indi kipe ya gatatu izajyana n’izi zombi, irava hagati ya Ferroviario Maputo na City Oilers zihatanira umwanya wa gatatu guhera saa 17:00.

Uko imikino ya ½ yagenze

GNBC (Madagascar) 94-90 Ferroviario de Maputo (Mozambique)

Patriots (Rwanda) 81-59 City Oilers (Uganda)


Ni umukino wagoye Patriots mu gace ka kabiri k'umukino


Patriots yatsinze City Oilers iyirusha cyane


Nijimbere Guibert yafashije cyane Patriots mu gace ka Gatatu k'umukino


Kenny Gasana yatsindiye Patriots amanota menshi mu gace ka kane k'umukino


Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino




Abana ba perezida Kagame barebye uyu mukino


Abakunzi n'abafana ba Patriots BBC bishimiye intsinzi


Kigali Arena niyo yabereyemo uyu mukino

AMAFOTO:  Village Urugwiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGABIRE EUGENE 4 years ago
    ISHYAKA DUHORANA NIRYO LIZADUHESHA INSINZI YABYOSE NKABA NSHIMIRA ABO BANA BADUHESHEJE ISHEMA BLAVO





Inyarwanda BACKGROUND