RFL
Kigali

Murenzi Abdallah wabaye Mayor wa Nyanza n’umuyobozi wa Rayon Sports yatorewe kuyobora FERWACY

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2019 13:43
0


Mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yabaye kuri iki Cyumweru, yarangiye Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza anaba Perezida wa Rayon Sports, ariwe utorewe kuba Perezida wa FERWACY mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.



Nyuma yo kwegura kwa Komite Nyobozi ya Ferwacy yari iyobowe na Aimable Bayingana mu minsi mike ishize, kuri iki Cyumweru nibwo habaye inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ngo hatorwe indi komite nshya isimbura iyeguye.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’isengesho, ubundi  abakandida bahabwa umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi bazageza ku bakunzi b’umukino w’amagare n’ibatorwa.

Murenzi Abdallah wari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa perezida wa FERWACY , yagize ati “Ndi umukunzi wa Sports abenshi bari banzi mu mupira w’amagaru gusa nakoze neza muri manda ebyiri nayoboye akarere ka Nyanza, ni yo mpamvu naje kugira ngo nkomeze guteza imbere umukino w’amagare.”

Yanagarutse ku irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda riteganyijwe mu mezi abiri ari imbere, avuga ko azakomeza kurishyiramo imbaraga Kugira ngo abakina uyu mukino wo gusiganwa ku magare n’abari mu buyobozi bawo bakomeze gutera imbere muri byose.

Hakurikiyeho igikorwa cy’amatora nyirizina, maze nta gitunguranye, Murenzi Abdallah wigeze kuyobora akarere ka Nyanza akanaba Perezida wa Rayon Sports, yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, aho yaje gutorwa n’amajwi icyenda ku icumi y’abanyamuryango batowe.

Visi Perezida wa mbere yabaye Mukazibera Marie Agnes, ku mwanya wa Visi perezida wa kabiri hatorwa Nkuranga Alphonse, mu gihe Umunyamabanga mukuru yabaye Sekanyange Jean Leonard watsinze Niyonzima Gildas bari bahanganye kuri uwo mwanya, naho umubitsi yabaye Ingabire Assia.

Muri aya matora kandi hanatowe Abajyanama, aho abatowe ari Me Bayisabe Irenee n’amajwi 8/10, Karambizi Rabin Hamim n’amajwi6/10 ndetse na Karama Geoffrey n’amajwi 6/10.

Iyi komite yatowe igiye gukorera mu ngata komite iherutse kwegura, ikaba inagiye gukomereza ku bikorwa bitandukanye by’iterambere n’amarushanwa muri FERWACY byari byaratangijwe na komite iheruka kwegura. Ku isonga ya byose hari ugutegura Tour du Rwanda 2020 iteganyijwe kuba muri Gashyantare kugeza kugeza muri Werurwe 2020.


Murenzi Abdallah yatorewe kuyobora FERWACY mu gihe c'imyaka ibiri iri imbere


Mukazibera Marie Agnes yatorewe kuba Visi perezida wa mbere


Nkuranga Alphonse yatorewe kuba visi perezida wa kabiri


Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba umunyamabanga mukuru


Ingabire Assia yatorewe kuba umubitsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND