RFL
Kigali

Amafoto y’abakobwa barimo Tania Muvunyi bahataniye ikamba rya Miss Africa Calabar

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2019 11:44
1


Muvunyi Tania ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar2019 riri kuba ku nshuro ya Gatanu.



Yabwiye INYARWANDA ko yifitiye icyizere cyo kuba yakwegukana iri kamba rigataha mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere kandi ndagifite igisigaye ni ugushyira Imana imbere yanjye ikabimfashamo.”Iri rushanwa rya Miss Africa Calabar 2019 ryagombaga gutangira ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 ariko abakobwa bagombaga kuryitabira batinze kubona Visa.

Muvunyi Tania yahatanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Muri uyu mwaka kandi yanatoranyijwe nk’umunyamideli mwiza muri ‘Most Beautiful Queen’.

Abakobwa ba mbere bageze mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria bategereza abandi bakomezanya urugendo berekeza mu Mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River ari naho irushanwa riri kubera.

Ibirori byo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba bizabera mu nyubako ya Calabar International Convention Center guhera saa moya z’umugoroba. Ikamba rihataniwe n’abakobwa bo mu bihugu 30 byo muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa yiyerekanye mu mwabaro gakondo ndetse asobanura icyo uvuze mu muco w’igihugu akomokamo.

Tania Muvunyi ahagaraririye u Rwanda abisikana na Irebe Natacha Ursule waryitabiriye mu 2018 na Muthoni Naringwa wahatanye mu 2017 ndetse aba igisonga cya mbere.

Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana kuwa 27 Ukuboza 2019 mu birori bizasusurutswa n’umuhanzi Patoraking, Victoria Kimani, Zlantan, Peruzzi n’abandi.

Uzambikwa ikamba azegukana igihembo cy’imodoka n’amafaranga ibihumbi $50. Ibi birori bizayoborwa na Ebuku Echendu ndetse na Joselyn Dumas.

Umukobwa uzegukana azasimbura Kasine wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari umwaranye ikamba umwaka. Yahembwe amadorali 35, 000.

Igisonga cye cya mbere yabaye Miss Nnaemeka wahembwe amadorali 10,000. Ni mu gihe Miss Kayumba wabaye igisonga cya kabiri yahembwe amadorali 5,000.

Muvunyi Tania uhagarariye u Rwanda

Lynette Falala Uhagarariye Zimbabwe

Chowa uhagarariye Zambia

Namutosi uhagarariye Uganda

Ethel uhagarariye Afurika y'Epfo

Lymo uhagarariye Tanzania

Andi mafoto kanda hano:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerane Emmanuel4 years ago
    Amahirwe masa kuri Tania!!!





Inyarwanda BACKGROUND