RFL
Kigali

APR FC y'abakinnyi 10 yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 Djabel atura intsinzi Gen. James Kabarebe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2019 15:37
5


APR FC yakiriye Rayon Sports ku mukino usoza igice cya mbere cya shampiyona, amakipe yombi akaba yakinaga umunsi wa 15 w’imikino muri ’Rwanda Premier League’ 2019-2020. Uyu mukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.



Nyuma y'umukino, InyaRwanda.com twaganiriye n'abantu banyuranye barimo abakinnyi, abafana ba APR FC ndetse n'aba Rayon Sports. Manishimwe Djabel wa APR FC wahoze muri Rayon Sports yatangarije abanyamakuru ko atuye intsinzi Gen James Kabarebe umwe mu bayobozi ba APR FC ufite isabukuru y'amavuko mu minsi ibiri iri imbere.

Yagize ati "(...)Tubasha gutera ibitego 3 nubwo umusifuzi yemeye bibiri ariko muri rusange ikipe ya APR yari iri hejuru. Kuwutsinda (umukino) kuri njyewe ni ibintu bishimishije ariko by'umwihariko ni icyubahiro duhesheje abakunzi ba APR ndetse n'abayobozi bayo. Iyi ntsinzi twari twateganyije kuyimutura (Gen James Kabarebe) kuko afite isabukuru mu minsi ibiri iri imbere, muri macye yari instinzi yo kumutura."

INCAMAKE Y'UKO UMUKINO WA APR FC vs RAYON SPORTS WAGENZE:

Iminota 90' y'umukino yarangiye APR FC yegukanye intsinzi y'ibitego 2-0, ihita isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona, ihita irusha Rayon Sports amanota 6.

Ku munota wa 88' w'umukino APR FC yabonye umupira w'umuterekano (Coup Franc) nyuma y'amakosa yari amaze gukorwa n'ubwugarizi bwa Rayon Sports maze umupira uterwa neza na Manzi Thierry wakiniye Rayon Sports, awuboneza mu rushundura, maze APR FC ijya imbere n'ibitego 2-0.


Ku munota wa 78' w'umukino APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Ombolenga Fitina nyuma y'uko Rayon Sports yari ihushije uburyo bw'igitego, ahinduye umupira imbere y'izamu Danny Usengimana ashyira umupira mu izamu ariko umusifuzi Uwikunda Samuel avuga ko habayeho kurarira, mu gihe abafana, abatoza ndetse na bamwe mu bakinnyi ba APR FC bari bamaze kwishimira igitego.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura, APR FC yahinduye imikinire aho iri gukina ishaka gutinza umukino aho biri kuviramo abakinnyi bamwe na bamwe kubona amakarita y'umuhondo.

Rayon Sports yakomeje kugerageza uburyo bwo kwishyura igitego aho ku munota wa 70' Mugisha Gilbert yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma yuko Rwabugiri yari arekuye umupira Gilbert awusubijemo ugarurwa n'ukuguru kwa Rwabugiri.

Umutoza wa Rayon Sports Espinoza, nyuma yo kubona ko basigaye mu kibuga ari benshi kurusha APR FC, yahise ashiramo undi mukinnyi ukina asatira kugira ngo ateze icyugazi izamu ririnzwe na Rwabugiri Omar, avana mu kibuga Iranzi Jean Claude asimburwa na Mugisha Gilbert bakunze kwita Barafinda.

Umutoza wa APR FC Mohamed Erradi nyuma yo kubona ko ashobora kurushwa na Rayon Sports nyuma yuko Lague ahawe ikarita itukura, yahise akora impinduka ebyiri zihuse, Manishimwe Djabel washoboraga kubona ikarita itukura yasohotse mu kibuga hinjira Butera Andrew, naho Mushimiyimana Mohamed asimbura Niyomugabo Claude.

Nyuma y'iminota 6 gusa igice cya kabiri gitangiye, Byiringiro Lague watsindiye APR FC igitego yahawe ikarita itukura, nyuma yo gukorera ikosa Rutanga Eric agahabwa ikarita y'umuhondo yasangaga undi muhondo, bimuviramo kubona ikarita itukura, APR FC isigara mu kibuga ari abakinnyi 10 gusa.

Rayon Sports yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri cy'umukino aho Imran Nshimiyimana yinjiye mu kibuga asimbuye Commode, naho Ciza Hussein Mugabo asimbura Mirafa Nizeyimana.

Ku munota wa 41' APR FC yagerageje gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo kurusha cyane Rayon Sports mu kibuga hagati, ku mupira wari uzamukanwe na Ombolenga Fitina acenga Rutanga na Iragire, atanga umupira kuri Lague awuteye Kimenyi arawufata.

Ku munota wa 36' APR FC yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira w'umuterekano wari utewe na Ombolenga Fitina ariko Kimenyi aratabara. Nyuma y'umunota umwe gusa Rayon Sports yagerageje uburyo imbere y'izamu rya APR FC ariko Yannick Bizimana umupira awutera kure y'izamu.

Ku munota wa 20' w'umukino ku mupira wari uzamukanwe neza na Ombolenga Fitina, akawuhindura imbere y'izamu rya Rayon Sports ba myugariro bayo bagakora amakosa, rutahizamu Byiringiro Lague yahise abakosora atsinda igitego cya mbere cya APR FC maze abafana bayo bajya ibicu.

Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere APR FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya Rayon Sports ariko amahirwe bagerageje ntabahire. Icyo gika kivuga ku bakinnyi ba APR batakinnye ugisibe kuko bakinnye uretse kuri Rayon. Ni umukino wihutaga cyane Kandi warimo amakosa macye.

Ku munota wa 11' w'umukino Rayon Sports yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira wari uzamukanwe neza na Yannick Bizimana acenga umunyezamu Rwabugiri, ariko Mutsinzi Ange arahagoboka akuraho umupira.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda zuzuye, aho ku munota wa 2' gusa Rayon Sports yahise ibona corner iterwa na Iranzi ariko ntihagira ikivamo. Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ari nako agenda acungana, haba ku ruhande rwa APR FC ndetse no ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ni umukino APR FC yinjiyemo idafite inkingi za mwamba mu bwugarizi bwayo, dore ko kapiteni wabo Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende batagaragara mu bakinnyi 18 umutoza Adil Mohamed wa APR Fc yitabaje kuri uyu munsi.

Gusa ariko ku rundi ruhande Rayon Sports nayo ntabwo ifite myugariro wayo Rugwiro Herve wagiriye ikibazo ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo mu ntangiriro z’iki cyumweru, akaba atarakoranye imyitozo na bagenzi be bityo umutoza Espinoza akaba atamushyize mu bakinnyi 18 yitabaje kuri uyu mukino.

Stade Amahoro iri gukinirwaho uyu mukino yakubise yuzuye, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda biganjemo cyane abakunzi n’abafana b’aya makipe baje kuyashyigikira.

Abakinnyi ba APR FC bemerewe n’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare ko bashimirwa cyane nibatsinda Rayon Sports, gusa ariko amakuru ava muri Rayon Sports ngo ni uko buri mukinnyi yemerewe amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 150 nibatsinda umukino wa APR FC, bagahita bayahabwa umukino urangiye.

Rayon Sports ni yo iheruka gutsinda umukino uheruka muri shampiyona y’umwaka ushize, ku gitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Sarpong Michael kuri penaliti, gusa ariko APR FC ikaba nayo yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi


Rayon Sports XI: Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radu, Olokwei Commodore, Nizeyimana Mirafa, Omar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Sarpong Michael.


APR FC XI: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Manishimwe Djabel, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague na Danny Usengimana.


APR FC yatanze ubunani ku bafana bayo inyagira Rayon Sports ibitego 2:0

REBA HANO UKO IBITEGO BYA APR FC BYINJIYE MU IZAMU RYA RAYON SPORTS


UMUBABARO W'ABAFANA BA RAYON SPORTS // DJABEL YATUYE INTSINZI GEN. JAMES KABAREBE


VIDEO: NIYONKURU Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerane Emmanuel4 years ago
    Tubashimiye uburyo mudahwema kutugezaho Amakuru!!! None se kunkuru iheruka ivuga kuri uyumukino;Predictions zose natanze ko zabayezo igihembo mwaduteganyirije ntakibona gute? murakoze.(Tel:0788785403;0739225125)
  • NIYOMUGABO Eric4 years ago
    APP FC OYE Turishimye cyane
  • Gasasira prince damascene4 years ago
    ndatsinze oyeeeeeeeeeeee
  • NISHIMWE Alexis4 years ago
    Nk' uko bisanzwe ni umukunzi wanyu wiga i #Bigugu i Nyaruguru, mbakundira abanyamakuru banyu b' abacukumbuzi. Baduha amakuru rwose afatika kandi meza. Ndi #Kimisagara. Garçon mwampaye nimero zanyu ra?
  • Janvier Ishimwe2 years ago
    Ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND