RFL
Kigali

Producer Trackslayer yasabye anakwa umukunzi we mu birori binogeye ijisho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2019 14:59
0


Nshuti Peter wamenyekanye ku izina rya Producer Trackslayer, yasabye anakwa umukunzi we Nikuze Eliane mu birori binogeye ijisho, byabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019.



Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda wabaye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu. Gusaba no gukwa byabereye i Nyamirambo kuri Ten to Two Gardens.

Bombi barasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Bethlehem Church, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019. Abatumiwe n’abandi barakirirwa kuri Salle ‘Mwana ukundwa’ ku Irebero mu midugudu ya BNR.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019 ni bwo Producer Trackslayer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata.

Producer Trackslayer yabwiye INYARWANDA ko yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ari bwo yamenyanye na Eliane wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Avuga ko hashize amezi atatu ari bwo yabwiye Eliane ko amukunda, ngo ntibyari byoroshye muri we kuko bwari ubwa mbere abwiye umukobwa ko amukunda. Ngo ntiyahise ahabwa igisubizo ahubwo yakomeje gutegereza kugeza abonye ibimenyetso by’urukundo.

Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda. Ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop.

Benshi mu bahanzi nyarwanda yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki. Yakoreye indirimbo Bull Dogg, Riderman, Diplomate, Green P, itsinda rya Dream Boy, Naason, Aime Blueston, Nick Dompoz, Siti True Karigombe n’abandi.

Producer Trackslayer yasabye anakwa umukunzi we, Nikuze Eliane


Umuraperi Rev Kayumba ukora umuziki wa Gospel ari mu basore bambariye Trackslayer

KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WA PRODUCER TRACKSLAYER N'UMUKUNZI WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND