RFL
Kigali

Amerika: Enric Sifa yibarutse imfura nyuma y’imyaka 5 akoze ubukwe n’umunyamerikakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2019 14:16
0


Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Enric Sifa wamamaye mu ndirimbo ‘Ingorofani ihindutse indege’ ari mu byishimo bikomeye yatewe no kwibaruka imfura. Yibarutse nyuma y’imyaka 5 arushinze n’umunyamerikakazi Whitney Sifa.



Enric Sifa akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; All my love aherutse gushyira hanze, Street love, Mad world, I wanna see you tonight, Stay here, Sinjye Mwami yakoranye na Hindurwa, My little brother n’izindi. Ni umuhanzi w’umuhanga cyane mu kwandika, kuririmba no gucuranga gitari ariko utarashyize imbaraga nyinshi mu muziki we kuva aho agereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’umugore we Whitney Sifa.

Enric Sifa na Whitney Sifa nyuma y’imyaka 5 bambikanye impeta y’urudashira, bibarutse imfura yabo y’umuhungu tariki 17/12/2019 saa moya n'iminota 30 za mu gitondo, bamwita Malik Kay Sifa. Mbere yo kwibaruka, Enric Sifa akoresheje imbuga nkoranyambaga, yagiye agaragaza amatsiko menshi afite yo kubona imfura ye. Kuri ubu rero ni ibyishimo bikomeye kuri uyu muryango ndetse n’inshuti zawo.


Enric Sifa hamwe n'umufasha we ndetse n'imfura yabo

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com ubwo umugore we yari akuriwe,Eric Nshimiyumuremyi wiyise Enric Sifa yavuze ko afite ibyishimo bikomeye atewe n’imfura ye. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Ingorofane ihindutse indege’, yibarutse nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda gusura umuryango we ndetse no kuwereka umugore we dore ko yakoreye ubukwe muri Amerika.


Imfura ya Enric Sifa & Whitney Sifa

Ku wa 16 Nyakanga 2018 ni bwo yaje mu Rwanda ahamara iminsi micye. Mbere yo gusubira muri Amerika, yabanje guhura n’inshuti ze n’umuryango we barasabana. Benshi mu bari muri ibi birori bagarutse ku kuba Enric Sifa ari umuhanga cyane mu kuririmba ndetse ngo hari indirimbo yajyaga aririmbira nyina akishima agasinzira neza. Nyina ngo ntiyabashaga gusinzira iyo yabaga ataririmbiwe n'umuhungu we. Benshi bamusabye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki bashingiye ku kuba kuririmba ari impano ye.


Enric Sifa n'umugore we mu birori baherutse gukorera i Kigali

Tariki 30 Kanama 2014, Enric Sifa yambikanye impeta na Whitney bari bamaze iminsi bakundana. Enric Sifa yanejejwe cyane n’ubukwe bwe n’umukunzi we w’umunyamerikakazi ashingiye cyane ku ho Imana yamukuye mu muhanda asabiriza ubwo yari akiri mu Rwanda, nyuma akabasha kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera ubuhanzi bwe magingo aya.

Enric Sifa yakuriye mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza, ari naho yatangiriye umuziki akiri umwana muto cyane. Nyuma yo kuva ku muhanda akamamara mu muziki, yahise ajya kuba muri Amerika. Yatangiye umuziki aririmba indirimbo zihimbaza Imana, gusa kuri ubu akora umuziki usanzwe aho yibanda cyane ku ndirimbo z'urukundo z'izivuga ku buzima bw'abana bo ku muhanda. 

Enric Sifa aherutse gushinga ikigo yise MyiBOBO aho kimwe cya kabiri cy’amafaranga ava muri icyo kigo, ayafashisha abana bo mu Rwanda baba ku muhanda mu buzima bubi nawe yabayemo nk'uko yabitangarije InyaRwanda. Iki kigo MyiBOBO cya Enric Sifa cyamaze gufungura inzu ye bwite itunganya umuziki.


Enric Sifa ubwo aherutse i Kigali kwerekana umugore we

Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo muri 2014

Ubwo Whitney Sifa yari akuriwe

Bagiye bagaragaza kenshi ko bafite amatsiko yo kwibaruka imfura yabo

REBA HANO 'ALL MY LOVE' INDIRIMBO NSHYA YA ENRIC SIFA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND