RFL
Kigali

USA: Meddy arayobora igikorwa gikusanyirizwamo amafaranga yo gushyingura Mfizi Lucky n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2019 14:09
0

Umuhanzi Ngabo Medard wiyise Meddy, yatangaje ko aririmba akanayobora igikorwa kibera muri Antro Club cyo gukusanya amafaranga azifashishwa mu muhango wo gushyingura Mfizi Lucky n’umukunzi we Leticia.



Iki gitaramo n'igikorwa biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2019 muri Antro Club muri Leta ya Phoenix. Umuhanzi Mfizi Lucky n’umukunzi we Leticia Tchamala baguye mu mpanuka y’imodoka, kuwa 15 Ukuboza 2019.

Umuhanzi M Twice ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye INYARWANDA ko Mfizi Lucky azashyingurwa, kuwa 28 Ukuboza 2019 muri Leta ya Carolina y’Amajyagurugu.

Yavuze ko bakiri gukusanya amafaranga yo kumushyingura kandi ko igitaramo Meddy azakorera muri Phoenix 30% amafaranga azavamo azatangwa mu ‘kiriyo’.

Akomeza avuga ko nawe yari umwe mu bazifatanya na Meddy muri iki gitaramo ariko atabonetse bitewe n’ibyo ari gukurikirana muri Kentury aho Mfizi Lucky yabarizwaga.

Meddy yifashe amashusho asaba abafana be kuzitabira igitaramo azakorera muri Phoenix. Yavuze ko bazanakusanyirizamo amafaranga azafashishwa mu muhango wo gushyingura umuhanzi Lucky Mfizi.

Eric Mwamba [Mfizi Lucky] n’umukunzi we Laticie Tchamala baguye mu mpanuka y’imodoka, ku wa 15 Ukuboza 2019 yabereye muri Leta ya Ohio.

Ku wa 16 Ukuboza 2019 Thomas M. Riggenbach Umuyobozi wa Police ikorera mu gace ka Van Wert ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko Police ya Amerika yinjiye mu iperereza ku mpanuka yahitanye umuhanzi w’umunyarwanda Lucky Mfizi n’umukunzi we, Laetitia.

Thomas yavuze ko ku cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi n’iminota 24 z’umugoroba, ibiro bye byakiriye telefoni ibabwira iby’impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ku muhanda wa Liberty Union.

Kugeza ubu abantu batatu bamaze gutanga amadorali 2,426 mu 10,000 akenewe mu gikorwa cyo gushyingura Mfizi Lucky n'umukunzi we.

Kanda hano utange inkunga yawe:

Umuhanzi Mfizi Lucky yaguye mu mpanuka y'imodoka n'umukunzi we

Ahabereye impanuka yahitanye Lucky n'umukunzi we








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND