RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Amahirwe ku bakobwa bazitabira irushanwa bazaniwe n'abaterankunga bashya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2019 11:27
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/12/2019 i Rubavu hatangiriye igikorwa cyo gushaka abakobwa bazatorwamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2020 uzasimbura Miss Nimwiza Meghan. Kuri iyi nshuro hari amahirwe menshi ku bakobwa bazitabira iri rushanwa bazaniwe n'abaterankunga bashya binjiye muri iri rushanwa.



Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift izatangwa na Rwanda Motor, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga ibihumbi 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank, ticket y’indege yo kujya Dubai azahabwa na Multi Design Group.

Igisonga cya mbere azahembwa miliyoni imwe n'ibihumbi 200 na Multi Design Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi, mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa. Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice.

Multi Design Group Ltd ni imwe mu baterankunga bashya bagaragaye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020. Ni sosiyete imaze imyaka 10 ikorera ku butaka bw’u Rwanda itanga serivisi nyinshi zinyuranye zirimo; kugena agaciro k'imitungo itimukanwa; gucunga imitungo itimukanwa; guhuza abagura, abagurisha, abakodesha inzu n'ibibanza; muri Kamena 2019 yafunguje isoko rusange kuri internet www.mdgrou.com

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Multi Design Group Ltd ni imwe mu batenganyirije ibihembo Miss Rwanda n'igisonga cye cya mbere. Iyi kompanyi izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Akaba ari amahirwe mashya ku bihembo abakobwa bari guhatana muri iri rushanwa bazahabwa, aho bazakuramo ibihembo byinshi bishya bahagirire n'amahirwe yo gukorana na bamwe mu baterankunga binjiye muri iri rushanwa.

Multi Design Group Ltd ikorera mu turere twose tw’u Rwanda ku bacyeneye serivisi zayo zitandukanye, ikaba izaboneka muri iri rushanwa kuva mu majonjora kugeza kuri Final mu rwego rwo kwegera aba client bayo n'abandi bifuza ibindi bisobanura kuri serivisi batanga bacyeneye gukorana n'iyi sosiyete.

Iyi sosiyete ikaba yagabanyije ibiciro yari isanzwe itangiraho serivisi zayo ku bantu bazabagana babasanga muri iri rushanwa bazagaragaramo nk'abaterankunga, bazakaturirwaho 30% ku yo bari basanzwe bakoreraho, iyi promotion ikaba izarangirana n'iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Abakozi b'iyi kompanyi bazaba bari mu ntara zose iri rushanwa rizaberemo kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 i Rubavu, bazakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza i Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma yaho berekeze i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.


Ku bifuza kumenya byinshi kuri Multi Design Group Ltd na serivisi zitandukanye batanga yasura urubuga rwabo rwa www.mdgroup.rw cyangwa se agahamagara numero Tel: +250 789037077.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND