RFL
Kigali

Menya inzira 8 wanyuramo ukigaragariza urukundo nyarwo ukwiriye kubona

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/12/2019 12:13
0

Twese twarabyumvise ibi. Mbere yo gukunda abandi ugomba kubanza ukikunda wowe ubwawe kandi ni ko kuri. Niba utikunda wowe ubwawe urukundo nyarwo, ntuzigera wemerera undi wese kugukunda. INYARWANDA igiye kugufasha kumenya uko wakwikunda by'ukuri.



Ikibazo gihari muri iki gihe ni uko ubuzima bwacu buduhatira guhora dushaka iterambere, guhora dushaka kugereranya ubuzima bwacu n'ubwo abandi babayemo n'ibindi. Ibi se wigeze umenya aho bituganisha? Nta handi uretse guhinduka abanzi bacu ubwacu aho usanga twita cyane ku bintu tutakoze neza, amakosa yacu kuruta uko twita ku ntsinzi twagize. Nitumara kumva neza ko urukundo rwa nyarwo rugomba kuduheraho ubwacu biraza kudufasha kumenya uko abandi bazadukunda mu gihe twihereye ho.

Reka duhere ku kiganiro gito ku muntu utarifuje ko tumuvuga amazina. Yagize ati" Ubwo natangiraga urugendo rwo kwiha urukundo nyarwo rudashingiye kuri buri kimwe (Unconditional Love), nanjye ubwanjye sinajyaga nikunda habe na gato, nariyangaga mbese numvaga nta gaciro mfite. Gutangira kumenya ko ntakwiriye kwicira imanza ahubwo nkwiriye kwikomeza nkikunda byambereye intambara ikomeye bimbera ikizamini gikomeye gusa namenye ko ubushuti bwawe ubwawe budahabanye cyane n'ubushuti wagirana n'abandi. Byose bisaba ubihe umwanya, ubyiteho ndetse ubihe n'imbaraga zerekeza ku rukundo nyarwo. Ngaho rero nawe ihe umwanya ubundi wiyubaka gahoro gahoro."

KUGIRA NGO BIKOROHERE KWIKUNDA BYA NYABYO TWAGUTEGURIYE INZIRA  8 UKWIRIYE KUNYURAMO

1. IYAKIRE WOWE UBWAWE

Niba ubona kubohoka ukikunda bikujyanye kure, icara hamwe wiyakire uhumeke gake gake uvuga uti" Uyu ni njyewe kandi ndihagije nta wundi turi kumwe" (That's me, and that's okay).

2. MENYA KO WOWE WIHAGIJE

Nujya gutura mu isi aho abantu bicira imanza ko batungutse menshi, bicira imanza z'uko bateye cyangwa ibyo bagezeho mu buzima, bizakugora cyane kumenya ko ukwiye kwiha agaciro. Ntabirenze ukeneye. Ntacyo ukeneye gukora kirenze mu buzima bwawe burenze ubu urimo. Wari wihagije ubwo wavukaga kandi uzakomeza kwihaza kuri buri segonda ry'ubuzima bwawe bwose. Iteka ujye wiyibutsa uti" Ndihagije" (I am enough).

3. REKERA AHO KWIGERERANYA NO KWICIRA IMANZA

Twigishijwe kwigereranya n'abandi bantu ariko nukomeza gutyo uzagera aho utangire kumera nk'umuntu uri mu marushanwa atazigera atsinda noneho wiyumve nk'aho utihagije kandi twasanze atari byiza.

4. IYUBAHE KANDI USHYIREHO N'IMBIBI

Ubushuti ubwo ari bwo bwose bugendera ku kubaha kandi bugira imipaka butarenga, ngaho rero iyubahe mbese abantu bagukikije bamenye ko uko umeze biguhagije, ntugatinye kubwira umuntu nti "Oya ibi simbishaka uko niko nshaka kubaho".

5. UJYE UFATA UMWANYA WISHIMIRE WOWE UBWAWE UBONE USHIME ABANDI

Kugira ngo ugire umubano mwiza n'abandi bantu ni uko ugomba kubashimira aho bakoze neza. Buri wese yishimira gushimwa. Aha rero ndagusaba kubyikorera mbere fata umwanya wishimire wowe uwawe ku byo wakoze neza kuko numara gutsura umubano nawe ubwawe, ni bwo uzatangira no kujya ushimira abandi.

6. ISHAKIRE UMWANYA UHAGIJE

Umwanya uhagije ni ingenzi mu buzima bw'umuntu. Urukundo ushaka kwiha rero ntirutandukanye n'urwo waha undi wese. Fata umwanya wishimire ibintu ukunda. Fata umwanya wiyigishe uko uzakomeza kwikunda mu buzima bwawe. Fata umwanya wijyane kureba filime, ikoreshe siporo, itekere ibiryo ukunda,...

7. IGIRIRIRE ICYIZERE

Ni iby'agaciro kwiyizera ukamenya iby'ingenzi kuri wowe ukabishyira imbere. Niba hari ugutengushye umenye neza ko wowe utazihemukira ngo wiyange.

8. NTUKIYIME IBYO UKENEYE

Buri wese afite ibyo yita ko akeneye, niba rero uvuga ko ugiye kwikunda bya nyabyo, uzamenye neza ko buri kimwe ukeneye uzakibonera igihe kandi ntuzibeshye cyangwa ngo wishuke. Uzibaze ngo mbese nkeneye umutekano? Ese nkeneye kuruhukira ahantu ? Numara kubyibaza uzahite ubikora nusanga koko ubikeneye.

Ubushuti bwawe ubwawe ni kimwe n'ubw'abandi bose, byose bizafata umwanya ndetse bisabe n'imbaraga kugira ngo wubake icyizere. Uzige gushaka uko wakwiganiriza ndetse n'uburyo wakwibonera umwanya. Nta kintu kizakubera cyiza nko kumenya ko wamaze kwikunda no kwiha agaciro kandi utiryarya. Ibi nubikora uzaboneraho ukunda n'abandi kandi iterambere ryawe rizazamuka cyane. Reka tubashimire kubana natwe.

SRC: yourtango.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND