RFL
Kigali

Ubushyuhe bwinshi mu gitaramo cyo gusoza MTN Izihirwe Bushali yaririmbyemo bwa mbere kuva yafungurwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/12/2019 11:59
0


Abahanzi b’abanyarwanda barimo Riderman, Bushali, na Social Mula bishimiwe mu buryo bukomeye mu gitaramo cyo gusoza Poromosiyo ya MTN Izihirwe cyari cyatumiwemo Magnom wo muri Ghana.



Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya sitade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, ahari imbaga y’abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihumbi. Iki nicyo cyari igitaramo cya nyuma muri poromosiyo ya MTN Izihirwe nyuma y’ibindi byazengurutse intara zose z’u Rwanda.

Muri iyi poromosiyo abafatabuguzi babashije gutsindira amafaranga, telefone, inka, amafaranga yo guhamagara n’ibindi.

Harimo amarushanwa y’abaririmbyi aho uwatsindaga mu ntara yahembwaga ibihumbi 100 naho ku rwego rw’igihugu uwitwa Cowboy akaba yegukanye ibihumbi 500 n’aba DJs aho mu ntara uwatsindaga yahabwaga ibihumbi 100 naho uwahize abandi ku rwego rw’igihugu ari we DJ Trax akaba yegukanye miliyoni imwe.

Igitaramo cyo gusoza iyi poromosiyo cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Magnom wo muri Ghana, Riderman, Bushali, Social Muka na DJ Marnaud.

Umuhanzi Social Mula afashijwe na Symphony Band ni we wabanje ku rubyiniro atangirira ku ndiririmbo ye aheruka gushyira hanze yitwa “Yayobye”, “Umuturanyi”, “Super Star”, “Ma Vie”, asoreza kuri “Amahitamo”.

Social Mula wishimiwe mu buryo bugaragara, yakurikiwe n’umuhanzi Magnom wo muri Ghana wari umushyitsi w’imena. N’ubwo byagaragaraga ko nta byinshi abakunzi b’umuziki bamuziho yagerageje kubasururutsa mu ndirimbo ze zitandukanye asoreza kuri “My Baby” ari nayo benshi bazi.

Umugaba mukuru w’Ibisumizi Riderman niwe wari ugezweho ngo ahe umunezero abakunzi be benshi cyane bari aho. Aherekejwe n’umuraperi Karigombe, baririmye indirimbo zitandukanye zirimo “Horo”, “Mambata”, Inyuguti ya “R” n’izindi yahuriyemo n’abandi bahanzi nka “Karibu Nyumbani”, “Nta Kibazo”, “Come Back” n’izindi nyinshi.

Umuraperi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Bushali, akaba aherutse gufungurwa aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobwabwenge, yari akumbuwe n’abafana be biganjemo urubyiruko.

Yinjiye ku rubyiniro abantu bamanika amaboko ari nako basubiramo indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Tsikizo', 'Niyibizi', 'Ku Gasima' n’izindi zagaragaje ko afite icyicaro mu mitima ya benshi.

Muri iki gitaramo kandi hatangiwemo ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, abantu bakangurirwa kwirinda impanuka zo mu muhanda cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Umuraperi Cowboy yegukanye ibihumbi 100 mu kuririmba

DJ Trax yegukanye miliyoni nyuma yo gutsinda abandi bari bahanganye
Umuhanzi Magnom wo muri Ghana ni we wari umushyitsi w'imena

Riderman aririmbana n'abakunzi be "Mambata"
Riderma ku rubyiniro buri gihe aba ari kumwe na Karigombe
Umuhanzi Social Mula yashimishije abakunzi be
Social Mula yakanguriye abantu kwirinda impanuka

Symphony Band bacurangiye Social Mula
Bushali yongeye kuririmba nyuma yo gufungurwa

Umuriro watse!
Abakunzi b'umuziki bari bishimye cyane
Ibihembo byinshi byatanzwe




Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane babarirwa mu bihumbi

AMAFOTO: Ruzindana Eric-InyaRwanda.com

REBA AMAFOTO MENSHI UNYUZE HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND