RFL
Kigali

The Mane yiseguye kuri Kidum wari wambuwe uburenganzira ku ndirimbo ‘Mbwira’ yakoranye na Marina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2019 10:32
0


Mu ijoro ry’uyu wa 20 Ukuboza 2019 umuhanzi Nimbona Jean Pierre waryubatse mu muziki ku izina rya Kidum, yandikanye agahinda avuga ko indirimbo ‘Mbwira’ yakoranye n’umuhanzikazi Marina Deborah atakiyifiteho uburenganzira nk’uko byari mu masezerano yagiranye na ‘Label’ ya The Mane.



Ibintu yavugaga ko byakozwe anyuzwe mu rihumye. Yavuze ko afite agahinda, akarenzaho ko ku rundi ruhande ntacyo byamuhungabanyijeho ‘kuko ndi umwanditsi w’indirimbo nyinshi kandi zikundwa’.

Kidum yanavuze ko ibyabaye byatumye agira ubwoba bwo kwongera gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakizamuka ‘kubera uko kwikunda kwanyu no gukunda kwishyira hejuru’.

Yahishuye ko iyi ndirimbo yakozwe amajoro ‘kugira ngo isohoke’, arenzaho ati “biteye isoni’.

Bad Rama Umuyobozi wa ‘Label’ ya The Mane, yanditse avuga ko kuba Kidum yambuwe uburenganzira ku ndirimbo yakoranye na Marina batari babigambiriye ahubwo ko ‘abashinzwe ibikorwa bya Youtube ya The Mane Channel ‘The Mane Music’ bakoze akazi bashinzwe kuko batari bazi amasezerano The Mane yagiranye na Kidum’.

Yavuze ko byahise bikosorwa mu gihe gito ariko kandi ngo Kidum yakabaye avugisha ubuyobozi bwa The Mane akamenya impamvu y’ibyakozwe mbere y’uko ‘akoresha amagambo yakoresheje ashinja The Mane kutubaha akazi yakoze’.

Kuri we asanga ikibazo cyabaye gikemukirwa hagati y’impande zombi kurusha uko bijya mu itangazamakuru.

Nyuma yo gusobanura ibi, Kidum yanditse kuri Facebook avuga ko ikibazo yari afitanye na ‘label’ ya The Mane cyakemutse ariko ko hasigaye guhabwa uburenganzira kuri iyi ndirimbo ‘Mbwira’ agafataho 50% n’abo bagafata 50%.

Ibi bije bikurikira iby’uko Safi Madiba yikuye muri ‘Label’ ya The Mane akamenyeshwa ko ibihangano yakoze ari muri ‘Label’ atabifiteho uburenganzira. The Mane yanasohoye itangazo ikomanyiriza ibihangano by’uyu muhanzi mu itangazamakuru mu tubyiniro n’ahandi.

Safi Madiba we yisobanura avuga ko afite uburenganzira ku bihangano bye kandi ko uzashaka kumwitambika bazakizwa n’itegeko.

Kugeza ubu ‘Label’ ya The Mane irabarizwamo umuraperi Jay Polly, Marina Deborah, Queen Cha na Calvin Mbanda.

Indirimbo ‘Mbwira’ Kidum yakoranye na Marina yasohotse, kuwa 27 Nzeri 2019. Kuri shene ya Youtube ya ‘Label’ ya The Mane imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 493. Ni mu gihe kuri shene ya Youtube ya Kidum imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 194.







Kidum yashinjaga 'Label' ya The Mane kumukomanyiriza ku ndirimbo 'Mbwira' yakoranye na Marina

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MBWIRA' KIDUM YAKORANYE NA MARINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND