Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi batandukanye n'abandi bitabiriye #Umushyikirano2019 ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage n’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe.
Ibi yabitangaje mu ijambo rye ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 17 yaberaga muri Kigali kuva ku wa 19-20 Ukwakira 2019. Iyi nama y’umushyikirano yahuriranye n’isozwa ry’imihigo y’icyerekezo 2020 yitabiriwe n’abanyarwanda batandukanye bahagarariye abandi, biga ku bibazo bitandukanye bikibangamiye abanyarwanda.
Kuri uyu munsi wayo
wa nyuma, hatanzwe ikiganiro ku ruhare
rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye, kikaba cyatanzwe na
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri
w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama
w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya washinze Umuryango Famille
Esperance.
Nyuma y’iki kiganiro Perezida Paul Kagame yasoje inama y’umushyikirano ashimira abayitabiriye n’ibitekerezo by’ingirakamaro byayitangiwemo. Ati “ Icya mbere ni ukubashimira kuba mwitabiriye iyi nama, ibiganiro uko byagenze n’ibitekerezo uko byatanzwe biraduha gutera indi ntambwe yo gukomeza kubaka igihugu cyacu.”
Perezida Kagame kandi yibukije abitariye iyi nama ko n’ubwo u Rwanda
ruri mu nzira nziza, abanyarwanda babatezeho ibindi byinshi byiza ari nayo
mpamvu bakwiye gukomereza muri uwo murongo bakanarushaho.
Ati “Icya kabiri ni ukugira ngo tuve hano twongeye kumva ko hari byinshi
igihugu cyacu, abanyarwanda, badutezeho. Yego byaragaragaye ko inzira turimo
ari nziza ariko turifuza ko yakomeza kuba nziza n’aho tugana hagakomeza kutunogera
hakarushaho kuba beza ku banyarwanda kandi nyine bitewe n’uko twubakira ku
bimaze kugerwaho.”
Perezida Kagame yasoje Inama y’umushyikirano yifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020.
Inama y'Umushyikirano2019 yasojwe muri uyu wa Gatanu
TANGA IGITECYEREZO