RFL
Kigali

Korali Seraphim Melodies yateguye 'Seraphim Day 2019' izatangirwamo amaraso azahabwa abarembeye mu bitaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2019 17:26
1


Seraphim Melodies choir yo kuri AEBR Kacyiru mu butumwa butari amagambo gusa ku nshuro ya Gatandatu, igiye gukora igikorwa cy'urukundo 'Seraphim Day' kiberamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amaraso, gusura abarwayi ndetse n'igitaramo gisoza iki gikorwa.



Seraphim Melodies choir imaze imyaka 11 ifashe iri zina rishya. Nk’uko bahamya ko bajya gufata iri zina rishya ryari ihishurirwa ry’Umwuka w’Imana  wari ubahinduriye amateka nyuma yo kwitwa impanda kuva muri 1995 ubwo yashingwaga.

Bakomeza bavuga ko Imana yabahishuriye uko bagomba gukora ivugabutumwa ryuzuye rihuza inyigisho z’agakiza n’ibikorwa, ubwo bari mu mwiherero muri 2014, Imana ikabasanga ikababwira ko mu kubagororera bazabwirwa aya magambo;

“Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba. Matayo 25:34-36’”. 

Guhera ubwo batangiye ibikorwa birimo gufasha abababaye batanga amaraso ahabwa indembe kwa muganga, bagasura abarwayi bakabahumuriza ndetse bakababwira ubutumwa bakabasengera. Ibi bikorwa Seraphim Melodies yabiherewe n’igikombe na SIFA Rewards muri 2017 nka Korari ikora ibikorwa byo gutanga amaraso mu buryo bw’ivugabutumwa.


Uyu mwaka rero ni ku nshuro ya gatandatu iyi korali itegura iki gikorwa cyizwi nka 'Seraphim Day' aho ku cyumweru taliki 22/12/2019 saa Yine za mu gitondo (10:00) RBC izajya gufata amaraso y'aba baririmbyi n’inshuti zabo kuri AEBR Kacyiru.

Kuwa kabiri taliki 24/12/2019 saa Sita (12:00) bazajya gusura abarwayi CHUK, babahe ubufasha baba bashyize hamwe buvuye muri bo n’abandi bose bafite umutima wo gufasha. Biteguye kuzaririmbira abarwayi, bakabasengera, ndetse bitewe n’ubushobozi buhari hari n’abo bateganya kwishyurira bakabafasha facture z’ibitaro.

Jean Claude BAKURIKIZA Umuhuzabikorwa wa Seraphim Melodies aganira na InyaRwanda.com yagize ati "Ibi byose birangiye, tuzasubira ku rusengero, dutarame, dushima Imana iba yaraturinze umwaka wose, ko yaduhaye Yesu, kandi tuzaba turi kumwe n’abahanzi benshi bakunzwe baramya Imana mu buryo butandukanye, Danny Mutabazi, Eli-Max Kagoma muri Rap ndetse na Sam(Niyigaba Samwel uherutse kumurika album!"

Yasoje agira ati "Tukaba turarikira abasoma inyarwanda.com inshuti zacu n’abandi bose bafite umutima wo gufasha kuzabana natwe muri ibyo bikorwa byose, kandi bazahembukiramo kuko n’ababwirizabutumwa beza barateguwe barangajwe imbere na Bishop Emanuel Ndagijimana, Umuvugizi Mukuru w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda." Yavuze ko Seraphim Melodies yifurije abantu bose Noheli nziza, no kwinjira neza muri vision 2020.


Seraphim Melodies choir ya AEBR Kacyiru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teta jacky4 years ago
    Nukuri Uwiteka akomeze Kubaha umugisha kubwuyumurimo mwahamagariwe gukora nimutagwa isari muzagororerwa ibihembo birahari kubayikoreye neza





Inyarwanda BACKGROUND