RFL
Kigali

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangaje ko icyiciro cy'ubudehe kitazongera gushingirwaho mu gutanga buruse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2019 16:09
2


Nyuma y'aho gutanga buruse ku banyeshuri batsindiye kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda hashingirwaga ku cyiciro cy'ubudehe bigatuma hari ababura uko biga kandi bari batsinze ikizaminu cya Leta ku manota meza, kuri ubu bigiye kuvanwaho nk'uko byashimangiwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.



Dr Edouard Ngirente yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2019 ku munsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yaberaga muri Ntare Arena nyuma y'ikibazo yari abajijwe na Uwihirwe Theodosie wo mu Karere ka Burera wigisha mu mashuri abanza wavuze ko icyiciro cy'ubudehe kiba imbogamizi zibuza amahirwe abana batari bacye kubera ubushobozi bucye.

Uwihirwe Theodosie yagize ati "Abana twigisha mu mashuri abanza twese turi mu cyiciro cy’ubudehe cya Gatatu, icyo cyiciro cyabaye imbogamizi zibuza amahirwe abana bacu guhabwa kuri iyo nguzanyo, kandi abarimu twigisha mu mashuri abanza nta bushobozi dufite bwo kurihira abana amashuri ya Kaminuza, mu byifuzo byanjye numva hajya hashingirwa ku rwego rw’imitsindire, icyo umwana yifuza kwiga, iby’ubudehe bigakurwa muri izo mpamvu".

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Intebe yavuze ko mu gutanga buruse hatazongera gushingirwa ku cyiciro cy'ubudehe. Igisubizo cyishimiwe cyane dore ko abari muri salle yabereyemo iyi nama bahise bakoma amashyi menshi cyane. Yagize ati "Ku kibazo yari abajijwe n’umwarimukazi kijyanye na Buruse zihabwa abana b’abarimu kubera ko bari mu cyiciro cya gatatu ntibazihabwe bo kandi badafite ubushobozi, ntabwo ari ikibazo kireba Minisiteri y’uburezi gusa.

Ndagira ngo ngusobanurire ko kireba inzego nyinshi z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu harimo Minisiteri y’uburezi, harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, hari HEC, ni ikibazo twaganiriyeho turakizi ko mwalimu wigisha mu mashuri abanza adashobora kwishyurira umwana we kaminuza naho yaba yatsinze neza, icyo namwizeza ni uko kigiye gukemuka kubera mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, tuzahuza no gutanga buruse z’abanyeshuri.

Ntabwo icyiciro cy’ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri. Ibyo twumvikanyeho mu nzego zose dukorana ni uko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagize, ariko bitavuze ko ushoboye kwishyurira umwana we atazamwishyurira. Abashoboye kumwishyurira bazamwishyurira ariko muri ba bandi badashoboye kwishyura bahabwa buruse ntabwo icyiciro ari cyo tuzajya tureba, tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga."


Dr Ngirente yasoje avuga ko bari kubiganiraho, gusa yijeje abanyarwanda mu gihe cya vuba cyane bazatanga igisubizo. Ati "Ibyo biracyaganirwaho ariko ndagira ngo nizeze uriya mwarimukazi n’abandi banyarwanda bose ko inzego zose dufatanyije, minisiteri zirenga enye n’abandi dufatanya turimo kubyiga kandi tuzatanga igisubizo mu gihe cya vuba."

Ubusanzwe mu gutanga buruse ku banyeshuri batsindiye kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, hashingirwaga ku cyiciro cy'ubudehe buri umwe abarizwamo aho icyiciro cy’ubudehe gihabwa amanota 20 mu bigenderwaho ngo umunyeshuri ahabwe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza, amanota yagize agahabwa amanota 40 ndetse n’amasomo umunyeshuri aziga bigahabwa amanota 40. Kuri ubu rero biri kuvugururwa, icyiciro cy'ubudehe kivanwe mu bishingirwaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bella4 years ago
    Rwose mureke habeho competion y'ubwenge mu kuzana ibyiciro by'ubudehe cg ngo abakobwa bafatire kuri make.education hongere habeho esprit de competion noneho gukora cyane hatangwe boursse nka merite ku means wabonye amanita fatizo. Nibwo Irene ry'uburezi rizazamuka
  • KAYIGI Adolphe4 years ago
    Nishiniye cyane ko kubona ishuri bitazongera guahingira ku cyiciro cy'ubudehe ubundi kwiga ni competition ku bana iyo rero umwana yiga aziko azashimirwa kubona ishuri yiga cyane kigira ngo abone amanota Iki cyemezo ni cyiza pee, bizongera ireme ry'uburezi na competition ki bana





Inyarwanda BACKGROUND