RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yimikiye muri Israel umucuruzi Byiringiro Regis wiyemeje kwigisha abantu 'kuva mu bukene ukoresheje Bibiliya'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2019 12:08
0


Byiringiro Francois Regis usanzwe ari umucuruzi kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019 yimitswe na Apotre Gitwaza ku mwanya w’ubuvugabutumwa mu rugendo barimo rwo gusura iki gihugu rukorwa n’itorero rya Zion Temple buri mwaka.



Byiringiro Francois Regis w'imyaka 33 y'amavuko yimikiwe i Yerusalemu mu gihugu cya Israel, asukwaho amavuta n'Intumwa y'Imana, Dr Gitwaza Paul Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple ku isi. Yasigiwe amavuta yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana bimutunguye, gusa yatangaje ko byamukoze ku mutima kuko agiye kurushaho gukorera Imana ndetse n'igihugu.

Evangelist Francois Regis Byiringiro yimitswe avuye mu cyumba cyo hejuru aho intumwa zuzuriye Umwuka Wera ibintu kuri we afata nk’ikimenyetso cyo gushira amanga mu rugendo atangiye rw’ivugabutumwa byongeyeho kwimikirwa ku butaka Yesu yabwiririjeho akakoreraho ibitangaza byinshi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Ev Byiringiro Francois Regis yadutangarije ko nyuma yo kwimikwa, agiye gutanga umusanzu we mu guteza imbere igihugu n'abanyarwanda binyuze mu ivugabutumwa. Ati "Banyitegure nk'umuntu ugiye gutanga umusanzu wanjye ariko noneho binyuze mu kuvuga ubutumwa bwiza. Nari nsanzwe ntanga contribution yanjye ku gihugu binyuze mu bucuruzi nkora, ariko nifuje no kongeraho ivugabutumwa."

Yakomeje atangariza InyaRwanda.com ko ubutumwa Imana izamushyira ku mutima azabutambutsa, gusa ku giti cye yihaye umukoro wo kwigisha abantu uko bava mu bukene bakoresheje indangagaciro za Bibiliya. Ati "Message Imana izajya inshyira ku mutima ni yo nzajya ntanga ariko njyewe nifuza gushyira imbaraga muri 'demonstration of practical love of God' (Kwerekana urukundo rw'Imana binyuze mu bikorwa). Ikindi ubutumwa bwanjye buzibanda mu kwivana mu bukene ukoresheje 'Biblical values' (Indangagaciro za Bibiliya)."


Ubwo Apotre Gitwaza yimikaga Ev Byiringiro Francois Regis

Abajijwe niba bitazamubera imbogamizi mu kazi ke ka buri munsi dore ko asanzwe ari n’umucuruzi bityo bikaba byahungabanya abakiliya be, yasubije muri aya magambo: "Evangelisation (Ivugabutumwa) ntizambuza gukora akazi kanjye nsanzwe nkora kuko akazi kazamfasha gukomeza kwagura Ubwami bw'Imana kurutaho ndetse nanakomeze nkorere igihugu cyanjye binyuze mu bucuruzi nsanzwe nkora."

Mu gitabo cya Bibiliya Yera, Ev Byiringiro Regis akunda cyane umurongo uboneka mu butumwa Pawulo yandikiye Abaroma 8:32. Havuga ngo: ‘’Ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose’’,afata Dawidi nk’ikitegererezo kuri we mu ntwari zo muri Bibiliya.

Bimwe mu bice bitandukanye Apotre Gitwaza Paul arimo aratambagizamo abo bari kumwe ni ahitwa Tabora, Shilo, Urukuta rw’inzu ya Salomo yubakiye Imana, Umusozi wa Kalumeri, Inyanja itukura ndetse n’ahandi.


Ev. Francois Regis arashimira cyane Apotre Gitwaza ndetse n’itorero ku bwo kumurera akaba abaye umuvugabutumwa

Mu kiganiro twagiranye Evangelist Byiringiro Francois Regis yasoje ashimira cyane Uwera Christine umugore we umushyigikira buri munsi ndetse n’umuryango we muri rusange ndetse n’inshuti ye Mizero Theogene wamutumiye mu rusengero rw’Abarokore bwa mbere akamuha impano ya Bibiliya ndetse n’igitabo cy’indirimbo byamufashije cyane.

Mu bisanzwe Evangelist Byiringiro Francois Regis ni umucuruzi aho ari umuyobozi mukuru wa Saltel Foundation ikomoka kuri Saltel sosiyete ikora ibigendanye n’ikoranabuhanga, hejuru y'ibyo ikaba ifasha abana batishoboye aho ibafasha kwiga.

Ev Byiringiro Francois Regis hamwe n'umugore we wamusanganiye i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND