15% by’abatuye isi bakunda kurwara indwara z’amatwi biturutse ku gukoresha ecouteur cyane. Dr Etienne uhagarariye ishami rirwanya ibikomere n’imvune mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS avuga ko umuntu adakwiye kumara isaha imwe ku munsi yumvira ecouteur kugira ngo yirinde ibibazo byo mu matwi.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’abahanga bugaragaza ko urusaku rwinshi ari intandaro y’indwara z’amatwi
cyane cyane ku bana bakiri bato, urubyiruko n’abandi bakunze gukoresha ecouteur
bumva imiziki itandukanye kandi bakayumva igihe kirekire.
Dr.
Etienne Krug asobanura ko gutakaza ubushobozi bwo kumva bidahita biba ako kanya
kandi iyo umuntu agize icyo kibazo bigorana kugira ngo azongere agire ubushobozi
bwo kumva nk’ubwa mbere, iyi rero ni nayo mpamvu atanga inama yo kumva umuziki
ariko ku rugero rwo hasi ndetse byaba byiza cyane ukabikora mu isaha imwe gusa.
Aha rero
benshi mu rubyiruko ntibihanganira kumva imiziki idasakuza cyane ariko burya baba
bishyira mu byago, uku kumva imiziki isakuza bibangiriza amatwi ku buryo
bukomeye.
Kuri iki
kibazo, OMS ivuga ko n’isaha imwe yonyine umuntu yumva umuziki usakuza
bishobora kumutera ibibazo bikomeye mu matwi, ivuga kandi ko umuntu atari akwiye
kumara n’iminota 15 ahantu hari urusaku rukabije kuko ni ibintu byangiza amatwi
ku buryo bukomeye kandi umuntu ntahite abimenya ako kanya.
Si byiza
guhoza ecouteur mu matwi, niba ubikoze wirenza isaha imwe kuko nyuma yayi uraba
wikururira indwara zikomeye z’amatwi.
Src: NBC
TANGA IGITECYEREZO