RFL
Kigali

Abagore: Ibintu 5 ukwiye kwitaho igihe uhitamo ikariso wambara

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/12/2019 10:21
0


Ikariso si umwenda wagenewe gusa guhisha imyanya y’ibanga ku gitsina gore ahubwo ni umwenda ufite ibintu byinshi uvuze. Ni n’umwenda ufasha umugore kugaragara neza no kumva ameze neza iyo awambaye.



Ibi bisa nk’aho abagore bose babizi nyamara abenshi usanga ntacyo bitaho igihe batoranya amakariso yo kwambara bagapfa kwambara ibyo biboneye byose.

Ugomba kumenya kwitwararika igihe uhitamo iyo wambara kuko hari izishobora gushyira ubuzima bwawe mu byago. Muri iyi nkuru twaguteguriye byinshi ugomba kwitaho ugena kwambara ikariso yawe.

1. Guhitamo iyagutse

Ikariso igufashe ituma wumva uboshye utisanzuye cyane cyane ugatangira kubyumva igihe umaze umwanya munini uyambaye. Iyi kandi si na nziza ku myanya yawe y’ibanga kuko ituma itabasha gusohora umwuka ngo ihumeke.

Iyo igukwira kandi itagukomeje biba byiza kuko imyanya y’ibanga irisanzura. Ugomba kandi guhitamo idoze mu gitambaro kiza nka cotton kuko hari ibitambaro bishobora gutuma ugira icyocyere muri iriya myanya bikaba byagukururira ubundi burwayi.

2. Koresha isabune itangiza uruhu igihe uyisukura

Uruhu rw’umuntu hari ubwo rugira ibyo rwanga by’umwihariko umubiri wo ku myanya ndangagitsina wo ukaba akarusho kuko uba unoroshye cyane. Igihe umesa ikariso ni ngombwa gukoresha isabune idafitanye ikibazo n’uruhu rwawe kandi idahumura kuko ziriya atari nziza kuri iriya myanya.

3. Hindura ikariso kenshi

Ugomba nibura guhindura ikariso buri munsi kandi ukirinda kwicara igihe kirekire wambaye ikariso idahinduka. Impamvu ni uko ushobora kuzana icyokere mu ikariso bigatuma mikorobe ziza kandi zikiyongera vuba kuko ahantu hari icyokere zirahakunda cyane. Ibi rero byakuzanira izindi ndwara mu myanya y’ibanga.

4. Suzuma niba nta mwanda wundi wagiyemo

Igihe ugiye kwambara ikariso reba neza niba aho wayibitse hatayiteye undi mwanda kuko igihe uyambaye bishobora kukuzanira akaga gakomeye.

5. Itondere ikariso z’umugozi (String)

Ziriya kariso zishobora kwihutisha bacteri cyangwa udukoko dushobora kwinjira mu myanya yawe y’ibanga. Aho kugira ngo wambare ziriya wahitamo kugura mayo z’abagabo dore ko zituma wisanzura kurushaho kuruta kwibohera mu mishumi.

Ni byiza ko igihe cyose uhitamo umwenda wo kwambara imbere utaguteza ibyago kuko imyanya y’ibanga ifite umubiri woroshye kandi ushobora gufatwa n’uburwayi vuba igihe hatitaweho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND