RFL
Kigali

The Mane yakomanyirije indirimbo za Safi Madiba mu bitangazamakuru no mu tubyiniro

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/12/2019 8:51
1


Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya The Mane bwakomanyirije indirimbo zose bakoreye Safi Madiba mu gihe batarumvikana uburyo bagomba gutandukana.



Hashize iminsi mike umuhanzi Safi Madiba ashyize hanze indirimbo yise “Ntimunywa” yakoranye na DJ Marnaud, ari nayo yashyize iherezo ku mikoranire ye na The Mane Music Label bari bamaze imyaka ibiri bakorana.

Ubwo Safi Madiba yasohoraga indirimbo yagaragaje ko yashowemo amafaranga n’indi kompanyi yitwa Nukuri Music mu gihe indirimbo ze zose zishyurwaga na The Mane.

Iyi ndirimbo igisohoka ubuyobozi bwa The Mane bwagaragaje kutishimira iyi myitwarire ya Safi Madiba buhita bwemeza ko uyu mugabo atakiri mu bahanzi bafasha ndetse ko nta burenganzira afite ku bihangano bamufashije gukora mu gihe batarumvikana uko batandukana.

Ubuyobozi bwa The Mane Music Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan bwashyize hanze itangazo rihagarika ikoreshwa ry’ibihangano bya Safi Madiba haba mu bitangazamakuru, utubyiniro n’ahandi hose.

Igika cya kabiri cy’itangazo kigira kiti “Mu gihe ibibazo birebana no kutubahiriza amasezerano bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane Music Label, burasaba abafatanyabikorwa, ibitangazamakuru byose, abakina imiziki n’inzu z’utubyiniro ko ibihangano byose byakorewe na The Mane Music Label ibikorera Safi Madiba uhereye none ku wa 19 Ukuboza 2019 kubera ko impande zombi zifite uburenganzira kuri ibyo bihangano ku bw’amasezerano zari zaragiranye…”

Ubuyobozi bwa The Mane bwahaye Safi Madiba amasaha 24 yo kuba yasibye kuri YouTube indirimbo aherutse gukora yitwa “Ntimunywa” kuko yumvikanamo izina rya The Mane kandi akabikora batarabyumvikanye.

Indirimbo za Safi Madiba zakorewe na The Mane harimo “Kontwari”, “Kimwe Kimwe”, “Igifungo”, “My Hero”, “Good Morning”, “Ina Million” yakoranye na Harmonize na “Orginal”, bisobanuye ko hatarimo “Got It” yakoranye na Meddy, ndetse na “Fine” yakoranye na Rayvanny.

Safi Madiba avuye muri The Mane mu gihe yari amaze imyaka ibiri muri itatu yasinye. Yinjiye muri The Mane ubwo yari akimara gutandukana n’itsinda rya Urban Boys.

Itangazo rya The mane rihagarika ibihangano bya Safi Madiba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwambajimana jurdas4 years ago
    Igitecye rezontatanga: Ntuko safi yakumvikana na theman bitabi byo aka bishura igihecyanyu ya koresheje bitabibyo agashikirizwa ubuyobozi > Bigaragare yuko safi madiba akunda amatiku> Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND