RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/12/2019 20:06
0


Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere na Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ubu ni umugore wa Habimana Hussein byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.



Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye mu itegeko rigenga abantu n’umuryango, Shimwa Guelda na Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki muri FERWAFA, bamanitse amaboko yabo y’iburyo biyemeza kubana nk’uko amategeko abiteganya. Uburyo bwo gucunga umutunga wabo basezeranye ivangamutungo muhahano.

Muri uyu muhango aba bageni baherejekwe n’inshuti zabo n’abo mu miryango yabo.

Tariki 15 Ukuboza 2019 Habimana Hussein aherekejwe n’abo mu muryango we bagiye gusaba no gukwa Shimwa Guelda mu birori byabereye kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Bitaganyijwe ko ku cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, Shimwa Guelda na Habimana bazasezerana imbere y’Imana bakiyemeza kubana akaramata mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center. 

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE


Shimwa Guelda n'umukunzi we babanje gusobanurirwa itegeko rigenda abantu n'umuryango


Shimwa Guelda yemeye kuba umugore wa Habimana Hussein

Hussein ati "nemeye kukubera umugabo"

Bashyize umukono ku byo barahiriye


Kuva ubu Shimwa Guelda ni umugore wa Habimana Hussein



Ababyeyi babashimiye intambwe bateye


Umuyobozi Ushinzwe irangamimerere wabasezeranyije yabifurije ubukwe bwiza



AMAFOTO: Ruzindana Eric

VIDEO: Niyonkuru Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND