Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere na Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ubu ni umugore wa Habimana Hussein byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko
wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye mu itegeko rigenga
abantu n’umuryango, Shimwa Guelda na Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa
Tekiniki muri FERWAFA, bamanitse amaboko yabo y’iburyo biyemeza kubana nk’uko
amategeko abiteganya. Uburyo bwo gucunga umutunga wabo basezeranye ivangamutungo
muhahano.
Muri uyu muhango aba bageni baherejekwe n’inshuti zabo
n’abo mu miryango yabo.
Tariki 15 Ukuboza 2019 Habimana Hussein aherekejwe n’abo
mu muryango we bagiye gusaba no gukwa Shimwa Guelda mu birori byabereye kuri Tedga’s
Recreation Center i Gahanga.
Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven
Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho
Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo
rushya bombi biyemeje kugendana.
Bitaganyijwe ko ku cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019,
Shimwa Guelda na Habimana bazasezerana imbere y’Imana bakiyemeza kubana
akaramata mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center.
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE
Shimwa Guelda n'umukunzi we babanje gusobanurirwa itegeko rigenda abantu n'umuryango
Shimwa Guelda yemeye kuba umugore wa Habimana Hussein
Hussein ati "nemeye kukubera umugabo"
Bashyize umukono ku byo barahiriye
Kuva ubu Shimwa Guelda ni umugore wa Habimana Hussein
Ababyeyi babashimiye intambwe bateye
Umuyobozi Ushinzwe irangamimerere wabasezeranyije yabifurije ubukwe bwiza
AMAFOTO: Ruzindana Eric
TANGA IGITECYEREZO