RFL
Kigali

Mbere yo guhura na Rayon Sports Abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu basuye APR FC mu mwiherero

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 18:23
0


Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019, abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu basuye ikipe ya APR FC aho iri gukorera umwiherero yitegura mukeba wayo Rayon Sports bafitanye umukino kuri uyu wa Gatandatu, aba bayobozi bakaba basabye abasore ba APR FC kwitanga batizigamye bagashaka intsinzi imbere ya Rayon Sports.



Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo rwambikane hagati y’amakipe ayoboye ayandi mu Rwanda haba kwitwara neza ndetse no ku mubare w’ibikombe yibitseho, ukaba ari umukino ukomeye uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu hagati ya Rayon Sports ifite igikombe giheruka ikaba iri no ku mwanya wa kabiri kuri ubu, ndetse na APR FC ifite ibikombe byinshi mu Rwanda ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona magingo aya;

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano General James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Generale Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Inspector General wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba - Maj Gen Mubaraka Muganga, basuye abakinnyi ba APR FC bari mu mwiherero bitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona bazesuranamo na Rayon Sports.

Aba basirikare bakuru barimo abayobozi ba APR FC, basabye abasore ba APR FC kuzitwara neza ku mukino bafitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, babemerera kuzabaha agahimbazamusyi gashimishije mu gihe baba bashoboye kuwutsinda.

APR FC imaze igihe iri mu mwiherero i Shyorongi, aho abakinnyi bayo bari bamaze igihe baravunitse ndetse n’abatarakinnye imikino iheruka bose kuri ubu bameze neza, uretse Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune amaranye igihe, hakaba hataramenyekana igihe nyirizina azagarukira mu kibuga agakina.

APR FC igiye gukina na Rayon Sports iyirusha amanota atatu, gusa ikaba yahita itakaza umwanya wa mbere iramutse itsindiwe na mukeba kuri Stade Amahoro.

Mu mwaka ushize  APR FC yari yatsinze umukino ubanza ku bitego 2-1 gusa mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cya Michael Sarpong kuri penaliti.

Abasirikare bakuru mu ngabo z'igihugu basuye APR FC mbere yo gukina na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND