RFL
Kigali

Karia Wallace yatorewe kuyobora CECAFA asimbuye Gafaar, u Rwanda ruhabwa kwakira amwe mu marushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 12:04
0


Karia Wallace uvuka mu gihugu cya Tanzania atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, asimbuye Mutasim Gafaar wo muri Sudani warangije manda ye mu Gushyingo 2019.



Karia Wallace usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) yari umukandida rukumbi, akaba  yatorewe mu Nama y’Inteko Rusange ya CECAFA yabereye muri Silver Springs Hotel i Bugolibi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatatu.

Karia akaba yasimbuye Umunya-Sudani Mutassim Gafaar wari umaze imyaka ine ayobora CECAFA.

Karia Wallace yungirijwe na Amin Francis wo muri Sudani y’Epfo nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Isayaa Jira wo muri Ethiopia watowe nka Visi Perezida wa kabiri.

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Esaya Abraham wo muri Erythrea batorewe kujya mu nama y’ubuyobozi (Board Members).

Akimara gutorwa yahigiye ko agiye kwita kuri ibi bibazo akongera n’imbaraga z’amarushanwa ya CECAFA yongeramo n’ibindi bihugu n’amakipe bizajya biza ari abatumirwa.

Karia Wallace watowe ategerejweho akazi gakomeye ko guhangana n’ikibazo cy’amikoro cyiri muri iri shyirahamwe aho amarushanwa amwe ajya asubikwa cyangwa ntabere ku gihe aba yapanzweho.

Mu bindi harimo ikibazo cy’ubumwe hagati y’ibihugu bigize CECAFA bwahungabanye kubera umwuka wa politiki utifashe neza hagati ya Uganda, u Burundi n’u Rwanda.

Muri iyi nama u Rwanda rwahawe kuzakira imikino ya CECAFA y’abagore ku makipe makuru mu mwaka utaha wa 2020. Imikino nk’iyo y’abagore u Rwanda rwaherukaga kuyakira muri 2018 ubwo irushanwa ryegukanwaga na Kilimandjaro Queen ya Tanzania.

U Rwanda kandi muri 2020 ruzakira imikino ya CECAFA ku bakinnyi batarengeje imyaka 17 (Abahungu).

Dore uko ibindi bihugu bizakira andi amarushanwa:

CECAFA Men U-16- Djibouti

CECAFA U-17 Women- Burundi

CECAFA U-20 Men - Burundi

CECAFA U-17 AFCON Qualifiers - Rwanda

CECAFA Senior Women Challenge - Rwanda

CECAFA U-20 AFCON Qualifiers - Sudan

CECAFA Senior Men Challenge Cup - Sudan

CECAFA U-20 Women- Uganda

CECAFA Kagame Cup 2020 - Tanzania


Karia Wallace watorewe kuyobora CECAFA ngo azaharanira iterambere rya Siporo muri aka karere


Inama y'inteko rusange yabereyemo amatora ya Komite nshya ya CECAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND