RFL
Kigali

Uko Miss Mukamwiza Yvette yakoze inkoni y'abafite ubumuga ikoreshwa n'amashanyarazi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2019 13:51
0


Mu ijoro ryo kuwa 13 Ukuboza 2019 amateka y’umukobwa witwa Mukamwiza Yvette wiga muri IPRC Ngoma yarahindutse! Yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 ahigitse abakobwa 15, ahembwa amadorali 5,000 yo kunoza neza umushinga we yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2018.



Umushinga we wagize amanota 86%. Yanambitswe ikamba rya Miss Technology 2019 abicyesha umushinga we ushingiye ku ikoranabuhanga rihanzwe amaso. Yabigezeho Akanama Nkemurampaka kemeje ko afite umushinga mwiza kandi w’ingirakamaro ku mubare munini. Yaranzwe n’amarira yambikwa ikamba, abo mu muryango we batanga ishimwe ku Mana.

Mukamwiza yivuga nk’umugore ushishakajwe no guhanga udushya agendeye ku bibazo abaturage bafite. Muri 2019 ari mu bavuze ijambo mu nama ya ‘Capa International’ ndetse yanahataniye ikamba rya Miss Rwanda azitirwa n’uburebure bwasabwaga.

Akimara kwegukana ikamba, yatangaje ko yatunguwe mu buryo bukomeye ashingiye ku kuba yari ahatanye n’abakobwa 15 bose bafite imishinga myiza yo gushyigikirwa. Yavuganaga amarangamutima, yishimira ko ibyo yaharanire ari mu nzira yo kubigeraho.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mukamwiza Yvette, yavuze ko mu mashuri yisumbuye yiganye n’umukobwa witwa Diane ufite nyina wavukanye ubumuga wahoraga akora impanuka uko mu nzu babagamo hagize igihindurwamo.

Nyina wa Diane yari afite inkoni isanzwe abafite ubumuga bifashisha isize irangi isaba ko uyifite agenda ahonda hasi yumva ijwi ry’aho ari kugana. Mu gihe hari icyahindutse nko mu rugo n’ahandi asanzwe amenyereye kenshi akora impanuka.

Mukamwiza avuga ko Diane atari yishimiye ubuzima nyina abayemo ndetse yahoraga ahangayitse yibaza ku buzima bw’umubyeyi we. Bombi bari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, basoje mu mwaka wa 2017.

Yvette yahisemo kujya kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro mu mwaka wa 2018 muri IPRC Ngoma afite igitekerezo cyo gushaka igisubizo ku nkoni zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Mfite inshuti yanjye bita Diane, twarakuranye mama we afite ubumuga bwo kutabona…nakunze kubona uburyo Diane atari yishimiye uburyo mama we yari abayeho wabonaga ari inkuru ibabaje…ugasanga mama wa Diane yakoze impanuka yasigaye mu rugo,”

Yungamo ati “Nakuriye muri ubwo buzima mbona ukuntu Mama wa Diane abayeho ahangayitse atabayeho mu buzima bushimishije.”

Diane yabwiraga Yvette ko igituma nyine akora impanuka ari uko iyo mu rugo hagize igihinduka mu nzira yacagamo atabasha kubimenya.

Mukamwiza afatanyije n’abasore babiri biga muri IPRC Ngoma bahurije hamwe uko bakora inkoni yajya ifasha abafite ubumuga kumva no kumenya ko mu nzira bacamo harimo ibyatuma bakora impanuka.

MUKAMWIZA YVETTE YAMBITSWE IKAMBA RYA MISS CAREER EAST AFRICA 2019


Yavuze ko iyi nkoni bagiye bayivugurura mu bihe bitandukanye bashaka uko yanogera abazayikoresha. Iyi nkoni ikozwe muri pulasitike batekereje kuyikora mu cyuma basanga yaba iremereye kandi igafatwa n’umugesi.

Imbere igizwe n’insinga zituma ibasha gukoreshwa n'umuriro. Inakoreshwa kandi n’amabuye yifashishwa muri Radio. Mukamwiza avuga ko babitekerejeho nyuma yo gusanga ko hari abafite ubumuga baba mu bice bidafite umuriro.

Umuriro muri iyi nkoni ushobora kumara ibyumweru bibiri bitewe n’uburyo yakoreshejwemo. Iyi nkoni kandi ifite agapine gafasha ufite ubumuga kuyitwara ayisunika.

Mukamwiza Yvette avuga ko kugira ngo inkoni imwe bayikore isaba ibikoresha by'asaga ibihumbi 30 Frw. Bimwe mu bikoresho babigura mu Mujyi wa Kigali ibindi mu karere ka Ngoma; ku isoko igurishwa ibihumbi 50 Frw.

Ni mu gihe itsinda ry'abantu barenze 10 bishyize hamwe iyi nkoni bayigura ibihumbi 40 Frw. Iyo ufite ubumuga agiye kugera ku kintu cyatuma akora impanuka, ijwi riri muri iyi nkoni ribimumenyesha abura 50 Cm ngo akigereho.

Inafite uburyo bwo kwambara 'ekuteri' mu gihe udashaka ko iteza urusuka mu bantu. Iyi nkoni kandi itanga 'sinyare' mu gihe ufite ubumuga ari mu muhanda n’ijoro ikanamufasha kumenya ko ari mu gice kirimo urusakuru rwinshi.

Inkoni ya mbere yageze ku isoko muri Gashyantare 2019. Uwo igitekerezo cyashibutseho (umubyeyi wa Diane) nawe ari mu bayikoresha. Yvette avuga ko abayeho ubuzima bwiza kandi ko yamushimiye umunsi ayimushyikiriza.

Mukamwiza Yvette w'imyaka 20 y'amavuko yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019, kuwa 13 Ukuboza 2019

Mukamwiza Yvette yakoze inkoni y'abafite ubumuga ikoreshwa n'amashanyarazi

MUKAMWIZA YVETTE WEGUKANYE IKAMBA RYA MISS CAREER EAST AFRICA 2019 YAVUZE AHO YAKUYE IGITEKEREZO CYO GUKORA INKONI Y'ABAFITE UBUMUGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND