RFL
Kigali

Kwihenura cyangwa kwikubira? Ni uwuhe muzimu wateye mu bahanzi n’abajyanama babo mu 2019?

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/12/2019 11:25
0


Umwaka wa 2019 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu waragijwe u Rwanda n’Umwami Mutara III Rudahigwa, urabura iminsi mike ngo ugere ku musozo twinjire mu 2020 wari utegerejwe na benshi bafataga nk’inzozi. Uyu mwaka twototera gusoza waranzwe na byinshi mu myidagaduro birimo ukutumvikana byo ku rwego hejuru hagati y’abahanzi n’abajyanama babo.



Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise “Never Give Up” ashimira Diamond Platnumz wamukuye mu buzima butari bwiza akamwinjiza muri studio, agakora indirimbo zigakundwa kugeza aho aba icyamamare mu ruhando mpuzamahanga, nta wakekaga ko Harmonize yafata icyemezo cyo gusezera muri Wasafi WCB.

Nta wari gutekereza kandi ko uburyo uyu mugabo wafataga Diamond Platnumz nk’umubyeyi we, batandukana nabi kugeza n’aho akoze ubukwe n’umukunzi we Sarah, ntihagire umuntu wo muri Wasafi uhakandagira.

N’ubwo kuri benshi byari ibidashaboboka, bayarabaye ubu Rajab Abdul Kahali [Harmonize] ntakibarizwa muri Wasafi ahubwo yashinze label ye yise Konde Gang n’ubwo nta wundi muhanzi arasinyisha.

Kuko ari we wari  wasabye gusesa amasezerano Harmonize yasabwe kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 500 z’Amashilingi ya Tanzania Wasafi bamutanzeho, nawe arabyemera agurisha inzu eshatu aragenda.

Reka tuve muri Tanzaniya twivugire ku byabereye mu Rwanda, aho umwaka wa 2019 ari wo wa mbere waranzwe no gutandukana hagati y’abahanzi n’abajyanama babo ku rwego rutigeze rubaho mu rw’imisozi igihumbi.

Muri uyu mwaka wa 2019 abahanzi batandukanye  bagiye batungurana batandukana n’abajyanama babo rimwe na rimwe biturutse kuri bo cyangwa se ku bajyanama babo, n’ubwo hari abavuga ko ari ubwumvikane ahari umuriro haba n’umwotsi.

PFLA na Aline


Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo umuhanzi PFLA yatangiye gukorana na Label yitwa Geuri D’As Ent iyoborwa na Umutoni Aline.  Yamufashe mu gihe uyu musore yari amaze iminsi mike avuye muri gereza amufasha kongera kwiyubaka no kwigarurira icyizere.

Iyi label yari isanzwemo undi musore witwa The Hero ariko yahise ayisohokamo, ashinja umuyobozi wayo kutamwitaho no gutonesha PFLA bafatanyaga akazi no gukundana.

Muri uyu mwaka wa 2019 ibya PFLA n’umujyama we byararangiye bijyana n’urukundo rwabo rwari rumaze igihe kitageze ku mwaka.

Umutoni Aline yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na PFLA nyuma yo kubona ko uyu musore atita ku kazi ke, abura mu bitaramo byakagombye kwinjiza amafaranga, gutunganya indirimbo no mu zindi gahunda z’akazi.

Clarisse Karasira na Alain Muku


Umwari Clarisse Karasira ari mu bahanzikazi bahiriwe cyane n’uyu mwaka  turi gusoza. Yatangiye umuziki mu mpera za 2018 yamamara cyane mu 2019 abikesha indirimbo zo mu njyana ya Gakondo cyane cyane “Ntizagushuke”.

Alain Mukuralinda yateye imboni uyu mukobwa yiyemeza kumufasha basinyana amasezerano yo gukorana imyaka itatu kuva muri Gashyantare 2019.

Baratangiye barakorana, umuziki w’uyu mukobwa ugenda ukura umunsi ku munsi, yitabira ibitaramo bikomeye bitandukanye, aba icyamamare mu gihe gito gishoboka.

Ku wa 11 Ukwakira 2019, Clarisse karasira n’umukozi wa label ya Alain Muku [Boss Papa] bashyize hanze itangazo rivuga ko biyemeje gusesa amasezerano bari bafitanye mu bwumvikane.

Ni ibintu byatunguranye cyane kuko nta watekerezaga ko mu gihe kitageze no ku mwaka bahita basesa amasezerano dore ko nta n’amakuru y’umwuka mubi hagati yabo yari yarigeze yumvikana.

Abantu bamwe  bavugaga ko Clarisse Karasira yihenuye ku muntu wamufashije agitangira umuziki kugeza abaye icyamamare, abandi bati ‘ashutswe n’ubwamamare, amaze kubyimba n’ibindi.”

Hari abaketse ko Alain Muku yaba yaratsikamiraga uyu mukobwa cyangwa akaba amurya mu bijyanye n’amafaranga atari make binjije binyuze mu bitaramo yakoze.

Clarisse Karasira yavuze ko icyamuteye gutandukana na Alain Muku ari izindi nshingano afite atabasha kubahiriza mu gihe nawe afite abandi bamuyobora.

Alain Muku we yanze kuvuga impamvu zamutandukanyije n’uyu mukobwa yemeza ko bemeranyijwe kuzigira ibanga.

Kuri ubu Clarisse Karasira ari gukora umuziki ku giti cye ndetse amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri nyuma y’uko atangiye uru rugendo.

Safi Madiba na The Mane


Hashize imyaka ibiri inzi ifasha abahanzi ya The Mane Music Label, itangiye gukorera mu Rwanda. Yatangiranye abahanzi babiri ari bo Marina wasinye imyaka 10 na Safi Madiba wasinye imyaka itatu.

Safi Madiba yatangiye gukorera muri The Mane ari bwo agitangira gukora umuziki ku giti cye nyuma yo kwitandukanya n’itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10.

Safi yagiriye ibihe byiza muri The Mane kuko muri iki gihe cy’imyaka ibiri ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

The Mane iyoborwa na Mupende Ramadhan uzwi nka Baad Rama kugira ngo Safi abe ari aho ari ubu yamushoyemo amafaranga atari make, mu gukora indirimbo harimo n’izo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Harmonize na Rayvanny.

Mu minsi mike ishize Safi yashyize hanze indirimbo yitwa “Ntimunywa” yafatanyije na DJ Marnaud ariko mu kuyamamaza agaragaza ko isohokeye mu yindi kompanyi y’umuziki yitwa “Nukuri Music” bivugwa ko ari n’iye.

Ni ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bwa The Mane bwatangaje ko uyu muhanzi yakoze amakosa akomeye yo kwikura muri label batabyumvikanye ndetse butangaza ko mu gihe batarakemura iki kibazo atemerewe kuririmba indirimbo zose bamufashishe gukora.

Bigomba Guhinduka na Daymakers


Japhet na 5K Etienne ni abanyarwenya bakomeye bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu rwenya bise “Bigomba Guhinduka.”

Aba basore uko ari babiri batangiye gukorera muri Daymakers iyoborwa n’umunyarwenya Clapton Kibonke mu mwaka ushize wa 2018. Bari barasinyanye amasezerano y’imyaka itatu.

Umwaka wa 2019 wabaye igihe cyabo cyo kurabagirana nk’inyenyeri, bakora ibitaramo bibiri binini byitabiriwe n’abantu benshi, bagenda banatumirwa mu bindi.

Nyuma y’ukwezi kumwe bakoze igitaramo cya Bigomba guhinduka cyabaye tariki 12 Ukwakira 2019, Japhet na 5K Etienne batangaje ko bavuye muri Daymakers biturutse ku muyobozi wabo utaragiye yubahiriza ibikubiye mu masezerano bari bafitanye.

Hari amakuru INYARWANDA yamenye ko Japhet na 5K Etienne bivumbuye nyuma y’aho Mugisha Emmanuel [Kibonke] atinze kubaha amafaranga binjiza binyuze ku rubuga rwa YouTube.

B Threy na Green Ferry


B Threy ni umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda ry’abaraperi bazanye injyana Kinyatrap. ari mu baririmbye mu ndirimbo yitwa “Nituebue”  yitirirwa Bushali.

B Threy nawe afite indirimbo zakunzwe cyane nka “Irya Mukuru”, “Sindaza”, n’izindi nyinshi yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi bo muri Green Ferry.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko B Threy yamaze gusezera muri Green Ferry asigamo abarimo Bushali na Slum Drip bavuye muri Gereza.

B Threy uherutse gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise “2040” yabwiye INYARWANDA ko nta kibazo yigeze agirana n’abayobozi ba Green Ferry, ahubwo ko we yashatse gukora umuziki yigenga ku buryo n’uwamufasha yamufasha ku giti cye.

Ku rundi ruhande hari ibivugwa ko B Threy yafashe umwanzuro wo kwikura muri Green Ferry nyuma yo kubona ko izina rye riryamirwa n’irya Bushali mu gihe na we afite ibikorwa byinshi bikeneye kumenyekana.

Uretse aba bahanzi bavuzwe haruguru, binavugwa ko umuhanzikazi Allioni Buzindu yatandukanye bucece n’uwari umujyanama we Muyoboke Alex Batangiye gukorana muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND