RFL
Kigali

Amerika: Donard Trump yatakarijwe icyizere n'Inteko y'Abadepite

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/12/2019 9:00
0


Donald Trump abaye Perezida wa gatatu utakarijwe icyizere n'Inteko y'Abadepite mu matera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urubanza rumutegereje muri Sena ni rwo ruzagena niba aguma mu biro bye.



Abadepite batoye ku byaha bibiri aregwa - gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko. Itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi abademokarate bose bamuhamije ibyaha, abarepubulikani bose nabo batora ko ari umwere.

Mu gihe iri tora ryabaga mu nteko, Bwana Trump yari mu bikorwa bihuje imbaga i Michigan. Yabwiye abari aho ati: "Mu gihe turi guhanga imirimo turwanira Michigan, abahezanguni bo mu nteko bari kuribwa n'urwango n'umujinya, murabona ibyo barimo".

Ibiro bya Perezida wa Amerika byasohoye itangazo rivuga ko "Perezida yizeye neza ko azagirwa umwere n'urubanza rwa Sena". Ahagana saa mbiri n'igice z'ijoro ku isaha yabo (Saa cyenda n'igice z'iki gitondo mu Burundi no mu Rwanda) ni bwo inteko yatoye.

Itora ku cyaha cya mbere cyo gukoresha nabi ubutegetsi ryatowe ku majwi 230 kuri 197, itora rya kabiri ku cyaha cyo kubangamira inteko ryatowe ku majwi 229 kuri 198.

Kweguzwa n'inteko bitumye Bwana Trump aba Perezida wa gatatu wa Amerika bibayeho nyuma ya Andrew Johnson na Bill Clinton - ibi bizashimangirwa cyangwa byangwe n'urubanza rwa Sena.

Abarepubulikani bo mu ishyaka rya Trump nibo biganje muri Sena, hari amahirwe macye ko azeguzwa akava mu biro bye mu rubanza n'itora ryabo. Mu rubanza, abasenateri ba Amerika babanza kurahirira kuruca nk'abakemurampaka batabogamye.

Trump ashinjwa gushyira igitutu kuri Ukraine ngo ikore iperereza rizashyira icyasha kuri Joe Biden, umukandida w'abademokarate uhabwa amahirwe yo kuba yatsinda amatora ya Perezida mu kwa 11 gutaha.

Trump yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko nta bimenyetso bifatika bibihamya. Jon Sopel umwanditsi mukuru wa BBC muri Amerika ya ruguru asesengura ibyabaye nk'igikorwa kiguma mu mateka ariko gifite icyo gisobanuye ku matora ya Perezida wa Amerika mu mwaka utaha.

Ati: "Donald Trump azagirwa umwere. Ntabwo azasohorwa mu biro bye. Ariko se ni iki kizahinduka? Urebye Trump azajya mu bitabo by'amateka nk'ikintu kizakomeza kumubabaza.

Mu 2020? Nubwo iki gikorwa kitarangije icyizere cye mu matora y'icyo gihe, ariko kizagarukwaho cyane mu guhatanira manda ya kabiri. Tuzareba mu kwa 11 niba ibyo yahamijwe n'Abadepite bifite ishingiro".

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND