RFL
Kigali

Umutoma wa Meddy ku mukunzi we Mimi wizihiza isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2019 8:28
0


Umuhanzi Ngabo Medard wiyise Meddy, yandikanye umutima ushaka agaragaza amarangamutima ye ku mukunzi we Mimi, wizihiza isabukuru y’amavuko.



Meddy yanditse kuri instagram, avuga ko tariki 18 Ukuboza ari umunsi udasanzwe ku mwamikazi w’umutima we [Mimi] wizihiza isabukuru y’amavuko. Yavuze ko ari umukobwa w’agatangaza mu nguni zose kandi ko ari mwiza imbere n’inyuma.

Yasabye Imana gukomeza kurinda no guha umugisha umukunzi we. Ati “Imana iguhe ibyiza byinshi birenze. Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndagukunda mukunzi. Mumfashe kwifuriza umukunzi wanjye isabukuru nziza y’amavuko.” 

Mu gusubiza, Mimi yavuze ati “Amen! Urakoze cyane mwami wanjye.”

The Ben, Uncle Austin, Producer Lick Lick, Sherrie Silver n’abandi bifatanyije na Meddy kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we Mimi bakundanye nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura” . 

Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

Kuwa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we, kuri Noheli.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta.  Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda”.

Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda. 

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Meddy yakoresheje amagambo asize umunyu yifuriza umukunzi we isabukuru y'amavuko

Meddy yerekanye umukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali

MEDDY YIFASHISHIJE MIMI MU MASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTAWAMUSIMBURA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND