RFL
Kigali

Magnom watumiwe na MTN yageze i Kigali avuga ku rwibutso afite ku bakobwa bo mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/12/2019 9:10
0


Umuhanzi wo muri Ghana, Magnom utegerejwe na benshi mu gusoza ibitaramo bya MTN Izihirwe, yageze i Kigali ku nshuro ya kabiri avuga ko mu byo yari akumbuye harimo n'abakobwa b'uburanga baho.



Joseph Bulley wiyise Magnom akamamara mu ndirimbo yitwa "My Baby" yageze i Kigali i saa tanu n'igice z'ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019. Yatumiwe mu rwego rwo gusoza ibitaramo bya MTN Izihirwe bimaze iminsi bibera mu Ntara zitandukanye, icya nyuma azaririmbamo kikazaba kuri uyu wa Gatanu.

Azasangira urubyiniro n'abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Bushali umaze iminsi micye avuye muri Gereza, DJ Marnaud, Social Mula na Riderman. Akigera ku kibuga cy'indege, Magnom wari uherekejwe n'itsinda ry'abamufasha yakiranywe urugwiro n'abakozi ba MTN Rwanda, agirana ikiganiro kigufi na INYARWANDA.

Yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda bazitabira igitaramo azaririmbamo kuri uyu wa Gatanu muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera. Ati "Icyo nzaniye abanyarwanda ni imbaraga nyinshi, abantu bazishima. Ndizera ko tuzagira ibihe byiza."

Uyu musore waherukaga mu Rwanda mu Ukuboza kwa 2017 mu gitaramo cya ROC NYE, yavuze ko yari akumbuye kuba mu mujyi wa Kigali n'abakobwa b'uburanga baba muri uyu murwa. Ati "Nari nkumbuye uyu Mujyi uburyo utekanye uri ku murongo n'abakobwa beza baho."

Kwinjira mu gitaramo cyo gusoza MTN Izihirwe ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahandi hose ari ubuntu. Muri iki gitaramo hazatangwa ibihembo bitandukanye ku batsinze muri poromosiyo ya MTN Izihirwe ndetse habe amarushanwa y'abaririmbyi n'aba DJs.

Abakozi ba MTN bahaye ikaze Magnom witabiriye igitaramo bateguye

Magnom yazanye n'itsinda ry'abamufasha



AMAFOTO: MUGUNGA EVODE/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND