RFL
Kigali

Korali Jehovah Jireh igiye kumurika album ya 4 y'amashusho yitwa 'Urugamba ni Yesu Uruyoboye'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2019 17:00
0


Korali Jehovah Jireh yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' yateguye igitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 bazamurikiramo album ya 4 y'indirimbo zabo zigaragaza amashusho.



Muri iki gitaramo kizabera muri Stade ya ULK, Korali Jehovah Jireh izaba iri kumwe na Korali Siloam yo muri ADEPR Paruwase Gasave, Umudugudu wa Kumukenke, Ntora Worship Team n’umuvugabutumwa Rev Pastor Jean Claude Rudasingwa uzigisha ijambo ry'Imana. Ni igitaramo bateguye bisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya mu 2 Ngoma 32:7.

Album ya 4 y'indirimbo z'amashusho 'Urugamba ni Yesu Uruyoboye' korali Jehovah Jireh igiye kumurika, ije ikurikira indi bamuritse mu 2017, yitwa ‘Umukwe araje’ iriho indirimbo 13 zanyuze imitima ya benshi. Iyi korali yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by’umwihariko muri CEP ULK.

Yatangijwe n’abanyeshuli 6 biga nimugoroba babarizwaga mu itsinda rikorera mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants Pentecotistes universitaires (GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (Communautés des étudiants pentecotistes) mu mwaka wa 2000.

Usibye ivugabutumwa ikora yifashishije indirimbo, Korali Jehovah Jireh ikora n’ibindi bikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye. Tariki 29/12/2019 ni bwo iyi korali izamurikira abakunzi bayo album ya 4 y'indirimbo z'amashusho mu gitaramo gikomeye kizabera muri Stade ya ULK kuva saa Munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.


Jehovah Jireh choir igiye kumurika album ya 4 y'amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND