RFL
Kigali

Musanze: Aba-Djs 9 bazacuranga mu gitaramo cya ‘Silent Disco’ cyo kwizihiza Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2019 16:36
0


Kompanyi ya Decent Entertainment yateguye ku nshuro ya kabiri ibirori bya ‘X-Mass Gorilla Street Silent Disco’ bigiye kubera mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bisusurutsa abahatuye.



Ubwa mbere ibirori bya ‘X-Mass Gorilla Street Silent Disco’ byabereye i Musanze, ku wa 25 Ugushyingo 2019. Alex Muyoboke Umuyobozi wa Decent Entertainment, avuga ko ‘X-Mass Gorilla Street Silent Disco’ izagezwa no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro ibi birori bizaba kuwa 25 Ukuboza 2019, ku munsi wa Noheli. Musanze ni akarere k’Ubukerarugendo kamaze kuberamo ibirori n’ibitaramo bikomeye kananyurwamo n’abakerarugendo berekeza muri Pariki y’Ibirunga.

Ibi birori bizabera mu muhanda imbere y’isoko rya Goico guhera saa munani z’amanywa kugeza bitinze. Abazitabira ibi birori bashaka kumva umuziki unogeye amatwi bazahitamo hagati ya Dj Anita, Dj Big, Dj Phil Peter, Dj Young, Dj Diallo, Dj Lenzo, Dj Caspi, Dj Briana na Dj Sonia. 

Muri ibi birori hazifashishwa ekuteri zigera ku 1000. Kwinjira muri ibi birori ku muntu umwe ni 3,000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ibi birori byatewe inkunga n’uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya Skol Lager. Byatewe inkunga kandi na sosiyete y'itumanaho ya Airtel Rwanda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND