RFL
Kigali

Impinduka ziri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, MTN izahemba Miss Popularity

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/12/2019 12:25
0


Abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda batangaje impinduka zitandukanye zizagaragara mu irushanwa ry’umwaka wa 2020 birimo n’ibihembo bizajya bihabwa ababaye ibisonga na Miss Popularity.



Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019 kuri Kigali Convention Center. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonnee yavuze ko mu irushanwa ry’uyu mwaka hajemo impinduka zitandukanye.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rizagaragaramo impinduka zitandukanye zirimo umukobwa uzatsindwa mu ijonjora rimwe atazemererwa kujya guhatanira mu yindi ntara nk’uko byari bisanzwe.

Ururimi rw'ikinyarwanda rwahawe agaciro dore ko umukobwa wese yemerewe kurukoresha rwonyine kandi ntibigire icyo bihindura ku mitangore y'amanota.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko mu gihe umukobwa uzatsinda azaba adafite ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi azahabwa umusemuzi uzamufasha mu irushanwa ya Miss World 2020.

Biteganyijwe ko abakobwa bazava mu ntara zose bazaba ari 30 ariko 20 bakaba ari bo bazajya mu mwiherero. Mu mwiherero abakobwa bazakora ibikorwa bitandukanye birimo n’amasomo aho nibajya gusoza bazahabwa ikizamini 10 ba mbere bazatsinda bakaba ari bo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri aba bakoba 10 hazatorwamo batatu aho kuba batanu, abe ari bo bakurwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Nyampinga w’u Rwanda azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azakjya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank. Igisonga cya mbere azahembwa  miliyoni imwe n'ibihumbi 200 na  MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi , mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose. 

Gisele Umwari Fanny ukora MTN yavuze ko bahisemo guhemba uyu mukobwa kuko ari we uba ukunzwe n'abantu benshi biganjemo n'urubyiruko.

Ati "icyo cyiciro nicyo gishyigikwe n'abantu nibo bamwitorera, nicyo cyiciro twishimiye mu rwego rwo gutera inkunga."

Yongeyeho ko uyu mukobwa bamwitezeho kuzazana umushinga ushobora gufasha urubyiruko akanarubera ikitegererezo nk'uko azakorana na gahunda yagenewe urubyiruko ya Yolo.

Biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze azaba tariki 21 Ukuboza 2019 akazahera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Imodoka Nyampinga w'u Rwanda 2020 azahembwa

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda n'abaterankunga mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND