RFL
Kigali

Amafoto y'igitaramo Gaby Kamanzi yakoreye i Burayi mbere y'ikindi azahuriramo na Diane Omega

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2019 8:53
0


Gaby Irene Kamanzi uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi kuva mu mpera z'icyumweru gishize, agiye guhurira mu gitaramo na Diane Omega umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Gabon ukunzwe mu ndirimbo 'M'enraciner en toi' n'izindi.



Iki gitaramo cyiswe 'Show Gospel 2019' kizaba tariki 21/12/2019 kuva saa Moya z'umugoroba kibere ahitwa Marcel Windelsstraat 40 Waregem mu gihugu cy'u Bubiligi ari naho Gaby Kamanzi ari kubarizwa. Ni igitaramo cyateguwe n'itorero Eglise Internationale Jesus source de vie, gitumirwamo Diane Omega wo muri Gabon ndetse na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda.


Gaby Kamanzi ari kubarizwa i Burayi

Gaby Kamanzi ukunzwe mu ndirimbo 'Arankunda', 'Amahoro', 'Ewe Mungu' n'izindi yabwiye InyaRwanda.com ko yagiye mu Bubiligi atumiwe mu giterane cy'abagore cyitwa 'Convention des femmes' cyabaye kuwa Gatandatu tariki 14/12/2019. Yavuze ko yiteguye kuririmba mu kindi gitaramo ategerejwemo cyiswe 'Show Gospel 2019" kizaba ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru turimo.

Gaby Kamanzi ari i Burayi ku butumire bw'Itorero Jesus Source de vie

AMAFOTO Y'IGITARAMO GABY KAMANZI AHERUTSE GUKORERA MU BUBILIGI

Bahembuwe cyane n'indirimbo za Gaby Kamanzi


Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Gaby Kamanzi


Gaby Kamanzi na Diane Omega bagiye guhurira mu gitaramo

REBA HANO INDIRIMBO YA DIANE OMEGA UGIYE GUHURIRA MU GITARAMO NA GABY KAMANZI


REBA HANO 'EWE MUNGU' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND