Gaby Irene Kamanzi uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi kuva mu mpera z'icyumweru gishize, agiye guhurira mu gitaramo na Diane Omega umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Gabon ukunzwe mu ndirimbo 'M'enraciner en toi' n'izindi.
Iki gitaramo cyiswe 'Show Gospel 2019' kizaba tariki 21/12/2019 kuva saa Moya z'umugoroba kibere ahitwa Marcel Windelsstraat 40 Waregem mu gihugu cy'u Bubiligi ari naho Gaby Kamanzi ari kubarizwa. Ni igitaramo cyateguwe n'itorero Eglise Internationale Jesus source de vie, gitumirwamo Diane Omega wo muri Gabon ndetse na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda.
Gaby Kamanzi ari kubarizwa i Burayi
Gaby Kamanzi ukunzwe mu ndirimbo 'Arankunda', 'Amahoro', 'Ewe Mungu' n'izindi yabwiye InyaRwanda.com ko yagiye mu Bubiligi atumiwe mu giterane cy'abagore cyitwa 'Convention des femmes' cyabaye kuwa Gatandatu tariki 14/12/2019. Yavuze ko yiteguye kuririmba mu kindi gitaramo ategerejwemo cyiswe 'Show Gospel 2019" kizaba ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru turimo.
Gaby Kamanzi ari i Burayi ku butumire bw'Itorero Jesus Source de vie
AMAFOTO Y'IGITARAMO GABY KAMANZI AHERUTSE GUKORERA MU BUBILIGI
Bahembuwe cyane n'indirimbo za Gaby Kamanzi
Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Gaby Kamanzi
Gaby Kamanzi na Diane Omega bagiye guhurira mu gitaramo
REBA HANO INDIRIMBO YA DIANE OMEGA UGIYE GUHURIRA MU GITARAMO NA GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO