Mu ikipe, burya siko abantu bose baba bahuje ubuzima babayemo ndetse n’ibyo bakira biba bitandukanye, kudahuza n’abatoza babo, ubuyobozi ndetse n’abafana ahanini kubera umusaruro mucye, bikabatera gutuma bahindura ikipe, kugira ngo n’imibereho yabo ihinduke. Ozil, Xhaka na Giroud ni bamwe mu bakinnyi bashaka gusohoka mu makipe yabo.
Tariki
ya 01/01/2020, isoko ry’igura n’igurishwa rizafungurwa ku mugabane w’iburayi,
muri iki gihe abafana b’amakipe atandukanye baba biteze amasura mashya aje
kuzahura umusaruro w’ikipe cyangwa aje gufasha ikipe guhagarara ku musaruro
mwiza ifite kugira ngo igere ku ntego yihaye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.
Kudahabwa
umwanya uhagije wo gukina kenshi na kenshi abakinnyi babipfa n’abatoza babo
ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, ugasanga bifuje kuyisohokamo n’igihe cy’amasezerano
basinye kitageze.
Benshi
mu bakinnyi by'umwihariko abakiri bato bafite imyaka yo gukina, iyo utabahaye umwanya
wo gukina ngo bigaragaze ngo banagaragaze icyo bashoboye bahitamo gutandukana n’ikipe
bakiniraga kugira ngo babone wa mwanya wo kwigaragaza no gukuza impano ye,
kabone niyo yaba avuye mu ikipe nkuru izwi akajya gukina mu ikipe idafite izina
riremeyeye nk’iyo yararimo.
Muri
iyi minsi hari amwe mu mazina akomeye atameranye neza n’abatoza ahanini usanga
ari bashya ndetse n’Ubuyobozi bw’amakipe
yo muri shampiyona y’ubwongereza (English Premier League), ndetse banamaze
kumenyesha amakipe bakinira ko mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha
rizaba rifunguye.
Abakinnyi
10 bifuza kuva mu makipe yabo muri Premier League mu kwezi kwa mbere
Moise Kean – Everton
Moise
Kean w’imyaka 19 y’amavuko ntashaka gukomezanya n’ikipe ya Everton kubera ko umutoza
wasigaranye iyi kipe Duncan Ferguson, nyuma yo kwirukanwa k’uwari umutoza mukuru, uyu
musore ntakibona umwanya wo gukina ngo abashe kugaragariza abafana b’ikipe ya
Everton icyo ashoboye n’icyo bagomba kumwitegaho mu bihe biri imbere.
Ku
mukino baheruka gukina na Manchester United, yashyizwe mu kibuga ariko nyuma y’iminota
20 gusa yari yamaze gusimburwa, akaba avuga ko ntacyo yageraho mu gihe nta
mwanya wo gukina ahabwa, akaba avuga ko agomba kuva i Goodson Park muri uku
kwezi kwa mbere.
Mu
minota micye yahawe mu mikino 12, Moise yatanze umupira umwe wavuyemo igitego.
Roberto – West Ham United
Uyu
musore uvuka mu gihugu cya Espagne, wari wazanwe mu mpeshyi kugira ngo ajye
asimburana na Lucas Fabianski mu izamu rya Westhan United, ariko siko byagenze
kuko avuga ko niyo Fabianski yaba afite ikibazo ategekwa kujya mu izamu.
Bikaba
byarabaye bibi cyane aho ikipe ya Westham yaguze undi munyezamu David Martin
avuye muri Millwall, akaba yarahise agirwa umuzamu wa kabiri, ibi bikaba
byaraciriye amarenga Roberto ko adacyenewe muri iyi kipe, bityo akaba yarabwiye
ubuyobozi bwa Westham ko agomba kugenda mu nkwezi kwa mbere.
Olivier Giroud – Chelsea
Uyu
rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa uheruka kwegukana igikombe cy’Isi
ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu mezi 18 ashize, ntamerewe neza muri
Chelsea kubera ko asigaye aboneka mu kibuga gacye gashoboka.
Umutoza
w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Didier Deschamps aherutse kugira inama ya kigabo
Olivier Giroud, amubwira ko niba yifuza kuzitabazwa mu mikino y’igikombe cy’uburayi,
agakomeza kuba umukinnyi utanga umusaruro, byaba byiza avuye mu ikipe ya
Chelsea akareba indi kipe ajyamo imuha umwanya wo gukina kuko ahagumye ashobora
kuzisanga nta musaruro agitanga.
Muri
uyu mwaka w’imikino Giroud yabanje mu kibuga umukino umwe gusa, kuri ubu akaba
afite imvune. Frank Lampard yishimira imikinire ya Tammy Abraham akaba anafite
imishinga myinshi kuri Batschuayi.
Bityo rero uyu mugabo akaba agomba gusohoka
muri Chelsea mu kwezi kwa mbere.
Nemanja Matic – Manchester United
Uyu
munya Serbia w’imyaka 31 y’amavuko, birashoboka ko nta mukinnyi wigaragaje muri
iyi kipe nkawe ku bwa Jose Mourinho, Matic akaba yarageze muri Manchester
United muri 2017, aho yari umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.
Gusa
ariko kuri ubu biragoye cyane kuzamubona mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga kuko
umutoza Ole, yahisemo gukoresha Scott MC Tominay na Fred mu kibuga hagati kandi
bakaba bamaze kubaka urukuta rukomeye cyane, bizagora Matic kongera gusubira mu
kibuga, bityo akaba afite gahunda yo kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere.
Xherdan Shaqiri – Liverpool
Byatunguye
abakunzi b’umupira w’amaguru benshi kumva Transfer ya Shaqiri muri Liverpool mu
mwaka w’imikino ushize, akaba yarafashije Liverpool ku buryo bugaragara kugeza
begukanye igikombe cya Champions League.
Umutoza
Klopp iyo afite Shaqiri mu kibuga bimwemerera gukina mu buryo yifuza gukinama, haba
gukina mu buryo bwa 4-3-3 cyangwa 4-2-3-1.
Gusa
ariko nubwo yabaye umukinnyi ugenderwaho mu mwaka ushize n’ubwo yinjiraga asimbuye,
kuri ubu ntabwo yishimiye uburyo afashwe muri iyi kipe, kubera ko yabuze
umwanya wo gukina n’iminota micye yo gukina yahabwaga nayo atakiyibona.
Uyu
mu Suwisi w’imyaka 28y’amavuko akaba avuga ko muri uku kwa mbere agomba
kwerekeza mu yindi kipe.
Mesut Ozil – Arsenal
Uyu
mudage w’umunyatukiya ntabwoyishimiye uburyo impano ye igenda isubira inyuma
uko bukeye n’uko bwije, kubera kudahabwa umwanya wo gukina, akaba yarashinjwe n’abafana
ba Arsenal kudakora ngo yitangire ikipe nk’uko bagenzi be babikora, byatumye
atakarizwa icyizere n’umutoza ndetse n’abakunzi
b’iyi kipe.
Uyu
musore wahakanye kuzongera gukinira ikipe y’igihugu y’ubudage, avuga ko akeneye
kuva muri Arsenal kugira ngo yongere asubire ku rwego rwiza rw’imikinire.
Mu
minsi ya mbere uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, mu minsi ye ya mbere muri
Arsenalubwo yari avuye muri Real Madrid niwe mu kinnyi w’icyitegererezo Arsenal
yari ifite, gusa ariko uko iminsi yagiye ishira ubukana mu kibuga bwasubiye
hasi, icyizere ku bafana gisubira hasi.
Ozil
arifuza gusohoka muri Arsenal mu kwezi kwa mbere akajya gushakishiriza ahandi.
Granit Xhaka – Arsenal
Kimwe
na mugenzi we Ozil, Granit Xhaka ntabanye neza n’abafana ba Arsenal, nyuma yo
kugaragaza urwego rudasamaje ubwo yari kapiteni wa Arsenal abafana ntibishimire
iyo mikinireye, akaza kuzamura urutoki akabatuka ubwo yasimbuzwaga ku bwa Unai
Emery, byakuruye umubano utari mwiza hagati ye n’abafana ba Arsenal.
Usibye
kuba umubano udahagaze neza, Xhaka ntari kubona umwanya wo gukina, bityo akaba
yifuza kujya mu ikipe imuha umwanya wo kwigaragaza kugira ngo azanafashe
byinshi ikipe ye y’igihugu mu mikino y’igikombe cya Euro 2020.
Miguel Almiron – Newcastle United
Miguel
ufite ubuhanga bwo kwihuta cyane mu kibuga ndetse no gucenga yihuta cyane,
ntarisanga mu ikipe ya New Castle dore ko hakiri benshi bashidikanya ku buhanga
bwe mu kibuga.
Uyu
musore w’imyaka 25 y’amavuko nta mahirwe yagiriye ku kibuga St – james kubera
ko umutoza Steve Bruce na nubu ataravumbura ubuhanga bwe ndetse n’icyo ashoboye
kuko usanga ashaka kumukinisha mu buryo ashaka ariko bugora Miguel.
Miguel
yamenyesheje ubuyobozi bwa NewCastle United ko ashaka kuvu muri iyi kipe mu
kwezi kwa mbere.
Christian Benteke – Crystal Palace
Yari
amateka yanditswe, ndetse byari ibirori ubwo Alan Pardew yazanaga rutahizamu
ukomoka mu bubiligi Christian Benteke mu ikipe ya Crystal Palace, gusa ariko
abakunzi b’iyi kipe ibyo bari bamwitezeho sibyo babonye, kubera ko yibasiwe n’imvune
ndetse no kubona umwanya wo gukina bikaba ibibazo.
Benteke
arifuza ko mu kwezi kwa mbere yakwerekeza mu yindi kipe akajya kugeragerezayo
amahirwe kubera ko muri Crystal Palace atahiriwe.
Cenk Tosun – Everton
Kubura
umwanya wo gukina nibyo byatumye uyu munyaturikiya afata umwanzuro wo
kumenyesha ubuyobozi bwa Everton ko mu kwezi kwa mbere ashaka gusohoka muri iyi
kipe, akajya aho ahabwa agaciro n’umwanya wo gukina.
Uyu
musore w’imyaka 28, avuga ko kuba ari amahitamo ya gatatu y’umutoza, iyi kipe
ayigumyemo yazasubira inyuma bikica intego yari afite mu mwuga wo gukina
umupira w’amaguru, bityo akaba yifuza ko mu kwezi kwa mbere yazajya gushakira
ahandi.
TANGA IGITECYEREZO