RFL
Kigali

Basketball: Patriots yasezeranyije abanyarwanda umusaruro mwiza mu mikino ya BAL

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2019 10:15
0


Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena haratangira imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yahize kwitwara neza, igakomeza mu kindi cyiciro kizakinwa mu mwaka wa 2020.



Ni imikino iteganyijwe gutangira  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, imikino yose ikazajya ibera mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena hazakinirwa imikino yo mu itsinda H yo gushaka itike y’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku bufatanye na FIBA Afrique.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Umuhuzabikorwa wa Komite iri gutegura iri rushanwa, Ntaganda Ernest, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse buri munsi hazajya haba imikino itatu uretse ku wa Gatanu hazaba ikiruhuko, anashimangira ko iri rushanwa riteguye neza kandi rizagenda neza.

Yagize ati, "Imyiteguro imeze neza. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu hazajya haba imikino itatu guhera saa 15h00’. Umukino wa nyuma uzajya uba saa 20:00 ari nabwo Patriots BBC izajya ikina nk’ikipe iri mu rugo. Ku wa Gatanu ni akaruhuko mu gihe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru hazaba imikino ya ½ n’iya nyuma. Muri rusange irushanwa riteguye neza, kandi twizeye ko n’imigendekere yaryo izaba myiza kurushaho”.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya Patriots BBC, Kalimba Richard, yavuze ko iyi kipe yiteguye neza kandi ko ifite abakinnyi bakomeye ndetse bose bakaba bameze neza, aboneraho umwanya wo gusezeranya abanyarwanda umusaruro mwiza muri iri rushanwa.

Yagize ati, "Ikipe yiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza. Mu mikino ibanziriza shampiyona  abakinnyi bacu birindaga imvune kuko twashakaga ko baba bameze neza mu gihe BAL yatangiye. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko dufite ikipe ikomeye n’abakinnyi twongeyemo bazadufasha cyane. Nta kibazo dufite, turizeza abanyarwanda ko muri iri rushanwa tuzavanamo intsinzi.’’

Kalimba yavuze ko nubwo iyi kipe yatandukanye na Mwinuka Henry wayitoje mu ijonjora rya mbere, bafitiye icyizere umutoza Carley Francis Odhiambo na Liz Mills umwungirije.

Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze ko mu makipe arindwi yo hanze byari byitezwe ko azitabira, atandatu ari yo yamaze kugera mu Rwanda, kandi ari nayo azakina iri rushanwa kuko ikipe ya  KPA yo muri Kenya itazitabira iri rushanwa, byanatumye haba impinduka mu mipangire y’imikino.

Mu makipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba azakinira i Kigali muri iri jonjora rya kabiri, Patriots BBC yashyizwe mu itsinda A aho iri kumwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Muri aya makipe umunani, abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.

Muri iri rushanwa Patriots BBC izakoresha abakinnyi 14 aribo: Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Kenneth Gasana, Mugabe Aristide, Kasongo Junior Aubin, Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongea, Nijimbere Guibert, George Wilbert JR Blakeney, A’Darius Lamar Pegue na Mukama Jean Victor.

Mu mukino wayo wa mbere uzaba kuri uyu wa Kabiri, Patriots BBC izahura na JKT yo muri Tanzania.


Imikino nyafurika ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Visi perezida wa kabiri muri FERWABA ushinzwe amarushanwa Nyirishema Richard

Ntaganda Ernest, umuhuzabikorwa wa komite iri gutegura iri rushanwa

Nshuti Thierry uyobora ishami ryo kwamamaza muri Banki ya Kigali

Kikaba ari ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bakora ibiganiro bya Sport mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND