RFL
Kigali

Impano y'Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi y'ingamiya 250 yahawe Mauritania itarishimiwe n'abo yahawe

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:16/12/2019 17:38
0


Muri uku kwezi k'Ukuboza ni bwo hamenyekanye ku mugaragaro ko Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi wagombaga gutera inkunga igihugu cya Moritaniya (Mauritania) ingamiya zajya zifashishwa mu gisirikare cyane cyane mu byo gucunga umutekano. Iyi nkuru y'iyi nkunga ntiyakiriwe neza cyane cyane mu bitangazamakuru no mu benegihugu bamwe na bamwe.



Umuryango w' Ubumwe by'Ibihugu by'Uburayi wamaze kwemeza inkunga uzagenera Moritaniya w' ingamiya 250. Iyi nkunga izifashishwa mu bijyanye n'umutekano w'igihugu, yose yagenewe iki gihugu uyikubiye hamwe ingana n'amadorari miriyoni 13.4$.  Nta kindi iyi nkunga igomba gukoreshwa bitari ukubungabunga umutekano ku nkiko z'iki gihugu hagamijwe kurwanya imitwe y'iterabwoba.

Leta igendera ku mahame ya Kisilamu ya Moritaniya yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1960 yigobotoye ku bakoroni b'Abafaransa.  Iki gihugu gihana imbibi na Mali, Algeria, Senegal ndetse no ku gace kigobotoye kuri Morocco ka Western Sahara. Mauritaniya ni igihugu gikize kuri peterori n'ubutare. Abahanga mu bumenyi bw'isi bavuga ko ari cyo gihugu gitandukanya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ndetse n'ibihugu by'Abarabu byo muri Afurika y'amajyaruguru.

Tariki 16 Kamena umwaka wa 2015 ni bwo ubutabera bwa Moritaniya bwakatiye igifungo abagabo batatu baryozwa gukorana n'umutwe witwara gisirikare wa Leta ya Cyisiramu. Aba bagabo bafatiwe mu gace k'Amajyaruguru y'igihugu ahitwa Zouerate mu mwaka wa 2014.

Moritaniya ifite ishingiro mu gukaza umutekano wayo. Bimwe mu bihugu bituranyi cyane cyane ibyo mu barabu byagiye byibasirwa n'ibitero bya hato na hato by'imitwe y'iterabwoba nka Al-Qaeda kuva mu  mwaka wa 2005. Al-Qaeda nubwo yagiye igaba ibitero nko muri 2008 aho barasaga kuri ambasade ya Isiraheri mu iki gihugu, Moritaniya ntiyigeze ishegeshwa cyane n'ibi bitero nk'ibindi bihugu bituranyi nka Mali cyangwa Libya. Nk'uko byagarutsweho haruguru, iki gihugu ntigihwema gukaza umutekano n'amarondo ku nkiko zacyo. Ese ingamiya 250 ni zo zizahangana n'ibi bitero?

Raporo y'umuryango mpuzamahanga wa FAO yagaragaza yo mu mwaka wa 2016 yagaragazaga ko iki gihugu gifite ingamiya miriyoni imwe n'ibihumbi 500. Ku ruhande andi maraporo y'imbere mu gihugu yavugaga ko iki Moritaniya ifite ingamiya miriyoni 3. Na ho inkunga yahawe iki gihugu y'izo ngamiya 250 zigombo kwiyongera ku zindi zikoreshwa n'ingabo zo mu itsinda rigendera kuri aya matungo ndetse rikanarinda inkiko z'iki gihugu. 

Ese iyi nkunga ni yo yari iy'ibanze kurusha ibindi bikoresho bya gisirikare bijyanye n'igihe? Nyamara igihugu cya Morocco cyo cyari giherutse guhabwa inkunga ya za radari( radar) n'igihugu cya Espanye (Spain) n'Umuryango w'Ubumwe b'ibihugu by'Uburayi. Iyi mpano yari iyo kwifashisha mu gukumira abimukira bagana i Burayi banyuze muri iki gihugu. Ese iyo Moritaniya na yo izihabwa ntibyari kuyifasha gucunga umupaka uyihuza na Mali w'ibirometero 2000 byose?  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND