Ntago bisanzwe, nusoma iyi kuru ntago uzongera kunywa ibinyobwa bitera imbaraga ukundi, ibi binyobwa ubusanzwe birakunzwe cyane muri iki gihe aho benshi babyifashisha kugirango bakore akazi neza kandi bafite imbaraga gusa nyuma yo kumva ubu buhamya uramenye ntuzongere gufata ibi biny
Nkuko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku
buzima OMS ribivuga, ibinyobwa bitera imbaraga bigira ingaruka zikomeye ku
buzima bw’umuntu, abana bo ntibemerewe na gato gusomaho
Mu mwaka wa 2015, ikinyamakuru JAMA Today cyatangaje
ko abahanga bakoze ubushakashatsi ku bantu 25 bakuze kandi bari mu buzima
bwiza, nyuma baza guhabwa ibinyobwa bitera imbaraga bingana na mili litilo 480
bigizwe na caffeine n’ibindi nyuma baje
gusanga ba bantu bafite ibibazo byinshi bifitanye isano n’umutima kandi
bikomeye
Iyi nkuru tugiye kubabwira irimo ukuntu ukwiye
kumenya koi bi binyobwa byongera imbaraga ari bibi cyane kuko byangiza umutima
ndetse n’ubwonko
Austin na Brianna barashakanye ndetse bari banatwite
bategereje umwana wabo wa mbere, habura ibyumweru bike ngo Brianna abyare
yumvise telephone ya nyirabukwe y’incamugongo imuhamagara, urumva Brianna nta
makuru mashya yari yamenye
Acyitaba telephone bamubwiye ko umugabo we yakoze
impanuka ariko nyirabukwe na we ntiyari azi neza ibyabaye ku muhungu we, urumva
Brianna yagiye kwa muganga atarwambaye agezeyo asanga umugabo we ari hagati yo
gupfa no kubaho kuko yari afite umwobo munini mu mutwe
Nyuma yo
gusuzuma Austin baje gusanga ubwonko bwe bwarananiwe cyane butangira gutebera mu
mutwe imbere, impamvu yabyo ngo nuko Austin yari asanzwe akora cyane kandi
afite akazi kenshi bikamusaba kunywa ibinyobwa byongera imbaraga ndetse bituma
adasinzira kugirango akore cyane, ibyo rero nibyo byamushyize muri coma ndtse
bimutera ubumuga bukomeye ndetse buteye ubwoba mu mutwe
Amaze igihe kinini muri coma nibwo Brianna na we yaje
kubyara nta mugabo bari kumwe ariko ku bw’amahirwe Austin aza gukanguka nyuma y’igihe
gito ariko abyukana cya kinogo kinini mu mutwe
Nyuma y’amezi 8 Brianna yagize akazi katoroshye ko
kwita ku mugabo we n’umwana wabo, kugeza ubu Austin si wa wundi wa mbere
Brianna yakunze kuko yarahindutse kubera ikinogo afite mu mutwe gusa Brianna
aracyakomeje kumukunda cyane nka mbere
Nyuma y’ibyo yahuye nabyo rero Brianna yahise
yandika ku mbuga nkoranyambaga ati” urukundo ni ukumenya kwitanga no
kwhanganira buri kintu cyose uhuye nacyo ndetse utanatekerezaga ko mwahura
Src: JAMA Today
TANGA IGITECYEREZO