Mu buzima busanzwe nta muntu utifuza kuba umubyeyi n’abana bato ubwabo usanga iyo bakina barwanira kuba papa cyangwa mama bishatse kuvuga ko kuba umubyeyi ari ikintu cyiza, gusa hari bamwe mu babyeyi batita ku bana babo bigatuma bishobora no kubakururira urupfu.
Rosana Candido umunya Bresil w’imyaka 27 y’amavuko
ni umubyeyi w’umwana w’umuhungu w’imyaka 9 witwa Rhuan Grizzly, mu minsi ishize
uyu mugore yari kumwe na mugenzi we w’imyaka 28 aho bashinjwa kwica umwana w’umuhungu
ubwo bageragezaga kumuhindura umukobwa nkuko yari yabisabye nyina.
Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko aba bagore bombi bakase igitsina cy’umwana bagerageza kumuhindura umukobwa, si ibyo gusa kuko nyina yagerageje izindi nshuro nyinshi kumubaga amaso ngo ayagire nk'uko ashaka.
Nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bwose, aba bagore bagerageje gutwika umwana bimwe
mu bice by’umubiri we nyuma yuko ibyo
bagerageje byanze ndetse umwana agapfa, ibisigazwa by’umubiri we babishyira mu
bikapu barajugunya.
Mu bibazo aba bagore bahatwaga n’inzego z’umutekano,
nyina w’uyu mwana avuga ko impamvu yakoreye umwana we iyica rubozo ari uko
umuhungu we yasaga cyane na papa we bigatuma ahora amumwibutsa kandi yaramutotezaga
cyane mu myaka ishize.
Nyuma y’ibyo iumugore yababwiye baje gutumizaho umugabo ababwira ko hashize imyaka 5 atandukanye na we bitakabaye impamvu yo guhohotera umwana gutyo. Nyuma y’ibyo bisobanuro inzego z’umutekano zakoze akazi kazo.
Src:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO