RFL
Kigali

USA: Lucky Mfizi wari warasinye muri ‘Label’ ya Lick Lick yaguye mu mpanuka n'umukobwa bari kumwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 11:09
0


Umuhanzi Lucky Mfizi wabarizwaga muri ‘Label’ Mo Music ya Producer Lick Lick yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, yabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.



Umuhanzi M Twice wabanye igihe kinini na Lucky Mfizi yafataga nk’umuvandimwe we, yabwiye INYARWANDA ko mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019, ko Lucky Mfizi yavuye Indianapolisi agiye Lexington akora impanuka ageze muri Ohio.

Yavuze ko n’umukobwa wari kumwe na Lucky Mfizi nawe yaguye muri iyi mpanuka y’imodoka, yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.  

Producer Lick Lick, yabwiye INYARWANDA ko yari yaragiranye amasezerano y’imyaka ibiri na Luck Mfizi, kandi ko hari ibikorwa bari baratangiye gukorana, kuva bashyize umukono ku masezerano.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Producer Lick Lick yasinyishije abahanzi muri ‘Label’ ya Mo Music barimo Kamichi, Mfizi Lucky witabye Imana, M Twice n’abandi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mfizi Lucky yari azwi cyane mu ndirimbo nka “Uko niyumva”, “Ndatsinzwe” yakoranye na Umutare Gaby, “Kama Queen” yakoranye na M Twice n’izindi.


Umuhanzi Lucky Mfizi waguye mu mpanuka y'imodoka

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UKO NIYUMVA' YA MFIZI LUCKY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND