RFL
Kigali

Rayon Sports igiye gutangira gukorana n’amakipe yo hanze ihereye mu yo mu Bushinwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/12/2019 10:36
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’amakipe yo hanze y’u Rwanda kugira ngo batangire imikoranire, byumwihariko bakaba bahereye mu makipe yo mu Bushinwa, imikoranire ikaba igamije ubufatanye buzatuma iyi kipe ijya gukinirayo imikino ya gicuti ndetse no gutanga abakinnyi mu buryo bworoshye.



Ubu ni uburyo buzafungurira isoko Rayon Sports ku buryo bweruye mu bihugu bitandukanye byo hanze, byumwihariko mu bushinwa, iyi kipe yatangiye no kugurishayo abakinnyi.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yabwiye urubuga rwa interineti rw’iyi kipe ko ibi biganiro bigeze kure ndetse biteze ko bizazamura izina ryayo n’umupira w’u Rwanda muri rusange.

Ati "Hari amakipe turi mu biganiro. Nibigenda neza, Rayon Sports izajya mu Bushinwa kwitegurirayo, ikine imikino ya gicuti ibanziriza Shampiyona ndetse n’ayo makipe azaza mu Rwanda ku buryo bizatuma umupira w’u Rwanda umenyekana ku rwego mpuzamahanga.’’

Munyakazi Sadate yavuze ko ikigamijwe muri ibi biganiro n’aya makipe yo mu Bushinwa atari ukugurisha abakinnyi nk’uko abenshi babikeka, kuko ibyo batarabyumvikanaho.

Rayon Sports yatangaje ko ku Cyumweru gitaha, tariki ya 22 Ukuboza 2019, Perezida wayo Munyakazi Sadate azerekeza mu Bushinwa muri ibi biganiro biri guhuza impande zombi, aho azajyana na rutahizamu Michael Sarpong.

Sarpong, Umunya-Ghana w’imyaka 23 ukinira Rayon Sports, arifuzwa n’ikipe ya Changchun Yatai Fc yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Bushinwa, bivugwa ko izamutangaho ibihumbi $650.


Biteganyijwe ko Tariki 22/12/2019 Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Sarpong bazajya mu Bushinwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND