RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 basangira Noheli n’Ubunani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2019 9:38
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15/12/2019 Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 baturutse mu turere 30 tw’igihugu cy’u Rwanda bahagarariye abandi, basangira Noheli n’Ubunani mu gikorwa cyabereye mu Busitani bwa Village Urugwiro.



Buri mu mpera z’umwaka Madamu Jeannette Kagame akora igikorwa nk’iki mu ntego yo kwifuriza abana bato Noheli nziza ari nako abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire. Iki gikorwa gishimisha cyane abana baba bakitabiriye kuko kibagaragariza ko igihugu kibazirikana ndetse kikabaha agaciro nk’uko byatangajwe na Akoyiremeye Elodie Octavie waturutse mu karere ka Musanze.


Abana bagaragaje impano zinyuranye bafite

Muri ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru, aba bana bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame bagaragaje impano zitandukanye yaba kuririmba, kuvuga imivugo n'izindi. Aha ni ho Gaso G (Ishimwe Pacifique) yagaragarije impano afite yo kuririmba. Madamu Jeannette Kagame yahaye aba bana impano zirimo ibikapu birimo ibikoresho bitandukanye by’ishuri, imipira yo gukina n’ibitabo byo gusoma nk’impamba yo kwitwaza mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.

Abana bitabiriye iki gikorwa harimo abakomoka mu miryango itishoboye, abafite impano zinyuranye n’abagiye batsindira hejuru mu manota bakaba indashyikirwa mu mashuli yabo. Iyo bahuye gutya, baboneraho no gusabana n’abana b’abakozi n’abanyamuryango ba Unity Club na Imbuto Foundation, imiryango yombi Madamu Jeannette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga.

MU MAFOTO REBA UKO IKI GIKORWA CYARI KIMEZE

Nyuma yo gusangira bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Jeannette Kagame

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Village Urugwiro & Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND