RFL
Kigali

Bazane Shaddyboo na Kate! Safi Madiba mu ndirimbo nshya "Ntimunywa" afatanyije na DJ Marnaud-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/12/2019 11:31
0


Umuhanzi Safi Madiba afatanyije na DJ Marnaud bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ntimunywa” irimo amagambo yo kwishimisha abantu banywa inzoga.



Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2019, yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bagenzi Bernard usoje uyu mwaka aganwa n’abahanzi benshi.

Ni indirimbo ibyinitse ishobora gucurangwa mu tubyiniro cyangwa n’ahandi hantu abantu bishimye. Safi Madiba aririmba nk’umuntu w’umukire ushaka kugurira abantu b’inshuti ze inzoga.

Mu nyikirizo yayo agira ati “Ngaho kubitamo ikoti, usinde nk’abafite inote, ubwire na ba Patycope bazane Shaddyboo na Kate. Ntumunywa? Turanywa?”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragara bari kumwe n’abandi bantu benshi biteretse amacupa y’inzoga zinyuranye, mu rwego rwo kwerekana ibyo baririmba.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe abantu batangiye kwinjira mu mwuka w’iminsi mikuru bizihiza Noheli ndetse n’umwaka mushya wa 2020 ubura iminsi mike ngo utangire.

“Ntimunywa” ijya kumera nk’izindi ndirimbo Safi Madiba amaze iminsi yumvikanamo zirimo nka “Kontwari” na “Nari High” zose zivuga ku nzoga no gusinda. 

REBA AMASHUSHO YA "NTIMUNYWA" HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND