RFL
Kigali

Skol yafunguye akabari k’abafana ba Arsenal mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/12/2019 7:01
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa Skol Brewery LTD rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza rwafunguye akabari k’abafana ba Arsenal bazajya bahuriramo mu gihugu hose bakaganira ku bikorwa bigamije iterambere ry’uyu muryango mugari.



Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo muri SKOL– ARSENAL BAR, aho abakunzi b’umupira w’amaguru byumwihariko abafana ba Arsenal bazajya bahurira bagasabana ndetse bakanasangira ibitekerezo bigamije iterambera ry’uyu muryango, abakunzi b’iyi kipe  beretswe umukino wahuzaga Arsenal na Manchester City warangiye iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester itsinze Arsenal ibitego 3-0.

Uretse igikorwa cyo gufungura akabari k’abafana ba Arsenal, abakunzi b’iyi kipe bashyirirwaho uburyo bwo gutombola ugatsindira ibihembo bitandukanye ku mikino imwe n’imwe ikipe ya Arsenal yakinnye.

Buri wese wageraga aho iki gikorwa cyabereye aba afite amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye byavuye i Londre aho Arsenal iba, bikaba biri mu buryo bubiri buba bwateguwe. Uburyo bwa mbere ni ubwo kuraguza umutwe ukavuga uko umukino urangira (Prediction) ubundi ugatsindira ibihembo birimo ‘Furari z’ikipe ya Arsenal, Badges, ndetse na porteclé ziriho ikirango cya Arsenal n’ibindi bitandukanye, ubundi buryo babwita’ Goal scoring’ aho buri mufana wese ubishatse yageragezaga amahirwe, ni ugutera umupira uteretse muri metero ebyiri ukawutera wawinjiza ahabugenewe ugahabwa icyo kunywa, buri wese yari agenewe inshuro eshatu zo kugerageza.

Buri mukunzi w’umupira w’amaguru ahabwa amahirwe yo kwifotoreza ku mupira wo gukina wavuye i Londre wasinyweho n’abakinnyi bose ba Arsenal ndetse n’umupira wo kwmbara wa Arsenal wavuye i Londre.

Abafana ba Arsenal baganiriye na inyarwanda.com bavuze ko bishimiye igikorwa Skol yatangije ko kigiye kujya kibafasha kwisanisha n’ikipe bihebeye bambara bakanatunga bimwe mu bikoresho biriho ikirango cyayo, kandi ko bizajya binabafasha gusabana.

Mukasa JMV uhagarariye abafana ba Arsenal yatangaje ko bishimiye kuba babaonye igiumbi cy’abafana ba Arsenal mu gihugu k’ubufatanye n’umuterankunga wabo Skol.

Yagize ati” Twishimiye igikorwa cyabaye kuri uyu munsi cyo ngufungura aka kabari, kuko iki ni igicumbi Cy’ abafana ba  Arsenal mu gihugu, tukaba tutazongera kurebera imikino y’ikipe  yacu ahantu hatandukanye, tukaba tuzajya duhurira hamwe tujye inama ndetse n’imishinga igamije iterambete ry’umuryango w’abafana ba Arsenal mu gihugu”.

Umukozi muri Skol ushinzwe itangazamakuru Tuyishime Karim, yatangajeimiterere y’igikorwa  bakoze kuri uyu munsi ndetse n’intego ya Skol muri ibi bikorwa.

Yagize ati” Iki gikorwa muri rusange tumaze igihe twaragitangiye aho Skol yegera abafana ba Arsenal mu Rwanda, aho Arsenal isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na ndetse n’imikoranire na  Arsenal, ikaba ariyo mpamvu  Skol ireba abafana ba Arsenal ihereye hasi kugira ngo igire ibikorwa ikorana nabo, Intego dufite nka Skol niyo kwegereza abakunzi ba Arsenal ikipe yabo ndetse tukabagezaho ibinyobwa byiza bya Skol, tukaba twabwira abakunzi ba Arsenal tuti”hamwe na Skol byose birashoboka”.

Uruganda rwa Skol Brewery LTD rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza rugamije kugeza kuri byinshi abakunzi b’iyi kipe bari mu bice byosre by’igihugu, aho hagiye kujyaho gahunda yo kubagezaho gahunda nziza bafitiwe n’uruganda rwa Skol.

 

Ibikoresho bya Arsenal bya Arsenal byasinyweho n'abakinnyi bayo bose


Abakunzi ba Arsenal bafunguriwe igicumbi bazajya bahuiriramo bakareba imikino ya Arsenal banungurana ibitekerezo bigamije iterambere


Abakunzi b'umupira w'amaguru bashyiriweho promosiyo ku binyobwa bya Skol


Abakunzi b'umupira w'amaguru barebye umukino wa Arsenal na Manchester City binywera ibinyobwa bya Skol







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND