RFL
Kigali

Umunuko w’amazirantoki watumye ibikorwa by’Inteko Nshingamategeko bihagarara

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:16/12/2019 8:46
0


Umunuko ukaze w'amazirantoki wahagaritse umwanya muto ibikorwa by’Inteko Nshingamategeko byari bitegerejwe cyane mu gihugu cya Géorgie.



Nk'uko BBC ibitangaza abari mu Nteko Nshingamategeko bari ku ruhande rutavuga rumwe na leta muri icyo gihugu gisanzwe kimaze imyaka mu mwiryane batereye ikintu kinuka kitamenyekanye neza mu Nteko Nshingamatageko ubwo bari bateraniye n’abandi mu nama.

Umukuru w’inteko inshinga amategeko muri icyo gihugu Archile Talakvadzé yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko “Ari bo bagabye icyo gitero cy’ubumara ku nteko nshingamategeko” ari nacyo cyatumye inama ihita ihagarara igitaraganya.

Nk'uko televiziyo y’icyo gihugu yabitangaje ivuga ko abahanga mu buvuzi hamwe n’abagenzacyaha bahise bafata ibipimo by’umwuka kugira ngo bajye gukora ibipimo byawo mu buryo bwo kureba ubwoko bw'icyo kintu bateye.

Nyuma y’ibyo bikorwa byari bimaze kuba, inama yaje gukomeza ariko abari ku ruhande rutavuga rumwe na Leta ntibongeye kuyitabira. Muri iyo nama hari hateganyijwe ko batora abacamanza cumi na bane b’urukiko rukuru rw’igihugu.

Hashize iby’umweru byinshi, igihugu cya Georgie kirangwamo imyiryane ya politike ndetse n’imyigaragambyo ikomeye. Ni nyuma yaho ishyaka Rêve géorgien riri ku butegetsi ryanze gusubiramo itegeko rigenga amatora nk'uko ryari ryabyemereye abaturage.

Kuva mu mwaka wa 2012 ishyaka Rêve géorgien, rifashe ubutegetsi ryagiye ritakaza abayoboke kubera ukuntu igihugu cyadindiye mu iterambere. Abaturage bari gutinya ahanini ko igihugu cyabo cyasubira inyuma nk'aho bahoze ubwo bari imwe mu ntara y’u Burusiya (mu cyahoze kitwa URSS) batarabona ubwigenge.

Src:bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND