RFL
Kigali

Australia: Ras Banamungu yasohoye amashusho y'indirimbo 'My Sun Shine' irimo umudiho nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/12/2019 15:53
0


My Sun Shine ni indirimbo ya Ras Banamungu umwe mu bahanzi bakorera umuziki mu gihugu cya Australia. Ni indirimbo igaruka ku magambo y'abantu bashimangira urukundo rwabo.



My Sun Shine igaruka ku buzima bw'abakundanye aho umwe abwira undi amagambo meza ndetse anamwita akazuba ko mu museso nk'uko byumvikana mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo. Ras Banamungu ni umunyarwanda umaze kwamamara mu ndirimbo zo mu njyana ya Reggae bigasobanurwa n'ibihembo amaze kwegukana.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ras Banamungu yadutangarije icyamuteye gukora iyi ndirimbo ndetse n'impamvu yakoreshejemo imbyino za Kinyarwanda. Yatangaje ko umuziki w'Abanyarwanda uri kwakirwa neza cyane mu mahanga ariko muri Australia ho ngo bikaba bigoranye ko wakumva amaradiyo yaho acuranga Abanyarwanda na cyane ko ari kure ariko gahoro gahoro yizera ko uzagenda uhagera nihatabamo gucika intege.

Mu magambo ye yagize ati" Indirimbo yanjye nshya ni indirimbo y'urukundo mu buzima abahanzi turirimba ku bintu byinshi bitandukanye, njye ntabwo nashatse kuvuga ko ari njye uri kuririmbira umukunzi wanjye, ariko kubera ko umuhanzi abereye ho abandi bantu nashatse gutanga ubutumwa no ku bandi. Iyi ndirimbo irimo imbyino za Kinyarwanda kuko nkunda umuco cyane by'umwihariko uwa Kinyarwanda.

Nashatse rero gukoresha iyi njyana kuko nashakaga ko n'Abanyamahanga bamenya imbyino zacu za Kinyarwanda. Umuziki w'u Rwanda hano muri Australia ntabwo urahumvikana cyane ariko uko abahanzi bacu bazakomeza gukora ni nako bizagenda biza gahoro gahoro gusa basabwa kujya bibanda ku bintu byiza kandi bishobora kubagaragaza neza".

My Sun Shine imaze gukundwa n'abanyarwanda baba muri Australia kimwe n'ahandi ku isi. Ras Banamungu n’itsinda rye rya “Det-n-ators International” muri Gicurasi 2019 bahawe igihembo na “Akademia Music Award” kubera alubumu yitwa “I Am Messenjah” iri mu njyana ya Reggae. 

“Akademia Music Awards” akaba ari urwego rushinzwe kuzirikana abahanzi bafite impano bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse ikabaha igihembo kubera ubwiza bw’ibihangano byabo. Si ibyo gusa kandi muri uyu mwaka uyu muhanzi yahawe ikindi gihembo na Poze productions kubera ubwiza bw'iyo Album ye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY SUN SHINE' YA RAS BANAMUNGU








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND