RFL
Kigali

Rubavu: Abanyempano 22 batsinze mu ‘Impano Yanjye Competion’ basoje umwiherero basura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/12/2019 11:02
0


Urubyiruko 22 rwari rumaze icyumweru mu mwiherero aho rwahugurwaga ku mpano zarwo n'uko rwazikoresha mu kwiteza imbere, tariki 13 Ukuboza 2019 ni bwo umwiherero wasojwe rusura urwibutso rwa Nyundo rusobanurirwa amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Mu masaha ya mu gitondo ni bwo berekeje ku rwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Ni urugendo rwakozwe n'abana 22 bari bamaze icyumweru bahugurwa hamwe n'ababafashaga mu buryo bwo kwiyungura ubumenyi butandukanye kumpano zabo. 

Mbere yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, babanje gukora isuku ku rwibutso. Basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside hibandwa by'umwihariko mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu aba bana bari basuye.

Aba bana babajije ibibazo bitandukanye bataha banyuzwe n'ubusobanuro bahawe. Bamwe mu bo twaganiriye nyuma y'ibiganiro badutangarije ko Jenoside itazongera kuba ukundi na cyane ko ibyo bazi bihagije ngo babe intumwa no ku bandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro na Ndamyumugabe Theogene Perezida wa Iwabuka mu murenge wa Nyundo yatanze ubutumwa ku rubyiruko rw'igihugu arusaba kuba maso kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera. Yavuze ko kubona urubyiruko rugira umuhate wo kumenya ari ibintu byo kubahwa cyane ndetse bikwiye no gushyirwamo imbaraga kugira ngo ejo hazaza hazabe heza.

Ibi byashimangiwe na Frere Hagenimana umuyobozi wa Vision Jeunesses Nouvelle wari waherekeje uru rubyiruko mu magambo ye Frere yagize ati"Ni byiza ko urubyiruko rwigira ku mateka twanyuzemo ku buryo ibyabaye bitazongera kuba, u Rwanda rw'ejo ni aba bana dufite hano ubwo rero tugomba kubereka ko bagomba kuzaba mu gihugu cyiza kandi bishimiye. 

Bafite impano zitandukanye kandi zizabyara umusaruro babinyujije mu bihangano bazahimba. Umuhanzi afite agaciro gakomeye ashobora kubaka nk'uko aramutse akoreshejwe nabi yanasenya kandi twe ntabwo aribyo twifuza, turifuza u Rwanda rwiza kandi ruyobowe neza. 

Izi mpano zari zimaze icyumweru zitozwa uko zakwiteza imbere kandi byakozwe neza reka tubatume batugire no kuri bagenzi babo kimwe n'abandi batarasobanukirwa babatubwirire ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo bitazongera kubaho ukundi twese turazwe ishinga no kubaka ejo hazaza".

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri isaga 1,200 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umubare mu nini w'abahashyinguye muri uru rwibutso, ni uw'abiciwe muri Kiliziya Paruwasi Cathedral ya Nyundo, abandi bicirwa muri Petite Seminale. 

Hateganyijwe ibitaramo binyuranye aba banyempano 22 bazakorera hamwe. Tariki 15 Ukuboza 2019 ni bwo habaye igitaramo cya mbere cyabereye kuri Brasserie El Classico mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza ikindi gitaramo kiri bubera muri Centre Culturel naho kuwa kabiri no kuwa kane bazataramire muri Centre culturel. Ibi bitaramo byose bizajya bitangira cyenda zuzuye (15h00) nah ku munsi wo kuwa Gatanu hazabe Finale izatangira saa Saba 13h muri Centre Culturel ya Rubavu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND