RFL
Kigali

'Anybody' ya Burna Boy yaje ku mwanya wa 3 ku rutonde rw'indirimbo nziza 54 ku isi muri 2019

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:15/12/2019 11:35
0


Wowe umuziki ugufasha iki mu bizima bwawe? Muzika ya Afurika n' ubwo yahoze ifite umwanya ukomeye ku isi, gusa muri iki kinyejana byarushijeho. Haba hano ku mugabane wacu cyangwa se no ku yindi migabane itandukanye.



Ku rutonde rw'ikinyamakuru gikorera muri Leta Zunze Ibumwe za Amerika, The New York Times, indirimboya Burna Boy yaje ku myanya wa gatatu. Uru rutonde rwakozwe n'umwanditsi Jon Pareles, we mu kazi ke harimo kwiga ku muziki ugezweho kuva mu mwaka wa 1988. 

Kuri iyi nshuro, urutonde rwasohowe n'iki kinyamakuru tariki 11, Ukuboza, 2019, Jon Pareles yagaragaje ko umuhanzi uturuka muri Nigeria mu Majyaruguru ya Afurika akwiye umwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo 54 zabaye nziza muri uyu mwaka usigaje iminsi ibarika ngo usozwe.

Indirimbo ‘Anybody’ ya Burna Boy igaragara kuri album ya 'African Giant' niyo yahawe umwanya wa gatatu. Ni indirimbo utashidikanya ko yakunzwe n'abatari bakeya, kuko kugeza magingo aya bigaragara ko yarebwe n’abagera kuri miliyoni 16 mu mezi 6 gusa imaze ku rubuga rwa YouTube.

Iyi album igizwe n' indirimo 19, ikaba iri muri album zizaba zihatarina ibihembo bya Grammy  awards izaba igiye kuba ku nshuro yayo ya 62 mu mwaka utaha. Aha, azaba ahatana n' ibihangange muri muzika ku isi, nka: Altin Gun, Angelique Kidjo, n’ abandi.

Ku myaka ye 28, Burna Boy, amaze kwigaragaza nk' icyamamare bitewe n'umuziki akora. Uyu, ni umuhanzi utaravuzwe na bake mu bakomeye, dore ko n'icyamamare Beyonce nawe yamuvuzeho. Ikinyamakuru nka CNN cyo cyanditse ko Burna agenda atera ikirenge mu cya Fela Kuti. Binavugwa ko sekuru yabaye na ‘manager’ wa Fela Kuti.

Kugeza kuri ubu, Burna yihariye ibihembo nka: Umuririmbyi mwiza muri Nigeria, ‘Best African Act’ mu bihembo bya ‘MTV EMA Awards’, ‘Best International Act’ muri BET. Burna, ntabwo impano ye ari iy' ubu, kuko kuva no mubwana bwe yajyaga aririmba.

Burna Boy: 

✓Amazina: Damini Ogulu (Burna Boy)

✓Igihe n'aho yavukiye: 1991, Lagos, Nigeria

✓Injyana aririmba: dancehall, reggae, Afro-beat, na pop

✓Yatangiye kuririmba ryari? Nyuma y' uko agize imyaka igera ku icumi y' ubukure, ubwo umunyeshuri biganaga yamuhaga 'software' itunganya amajwi yitwaga 'FruityLoops'.

✓ Burna Boy yatangiye kumenyekana cyane nyuma y' uko akoze indirimbo yise ' Like to party' ahagana mu mwaka wa 2012.

Mu ndirimbo z' iki cyamamare wowe ni iyihe washyira ku mwanya wa mbere mu ndirimbo nziza za 2019?

Urutonde rw'indirimbo 54 zabaye nziza muri uyu mwaka wa 2019, uretse iya Burna Boy 'Anybody', hariho n' izindi kandi z'ibyamamare ku isi twavuga nka: Camilla Cabello mu ndirimbo 'Liar', ndetse hari n'abandi batandukanye.

Tubibutse ko uru ari urutonde rwakozwe n' ikinyamakuru The New York Times, rukorwa na John Pareles.

REBA HANO ANYBODY YA BURNA BOY

Src: cnn.com, thenewyorktimes.com, grammy.com, allmusic.com & billboard.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND